Amazina yanjye nitwa ‘’Guy Rutembesa’’ ariko nkoresha izina ry’ubuhanzi rya ‘’GuySwift’’. Ndi umwanditsi w’indirimbo, umuraperi, ndetse n’umukinnyi w’amakinamico (akazi ntangiye vuba) i Los Angeles. Navukiye Nairobi ahitwa ‘’Langata Kindergaten’’ muri Kenya kuwa 22 Mutarama 1991.
Ndi umunyarwanda nkaba mwene Rutembesa Kanobana Innocent na Rutembesa Bamurangirwe Laetitia. Tuvuka turi abavandimwe 2, njye na mukuru wanjye Gael Rutembesa.
Amashuri abanza nayigiye muri ‘’La Colombiere’’ amashuri yisumuye nyiga ‘’Lycee de Kigali’’. Maze gutsinda ikizamini cya Leta cy’icyiciro cya mbere nagiye muri Uganda niga kuri ‘’St. Lawrence- Paris Palais’’. Naje kuharangiriza amasomo yisumuye nuko nza kujya muri Amerika aho ubu niga muri Los Angeles City college.
Natangiye ubuhanzi nkiri umwana n’ubwo ntakundaga kubihishurira abantu benshi. Indirimbo zanjye ahanini zibanda ku rukundo n’ibindi abantu bahura nabyo mu buzima.
Kuba ntakunda kuvuga cyane no gusakaza ibyanjye byose byatumye njya gutura (no gukomereza amasomo) muri Los Angeles, aho numva nishimiye kandi nisanzuye mu kazi nkora.
Kuri ubu ibihangano byanjye nabikusanyirije hamwe (mixtape) nise ‘’On my Way’’. Umuziki nkora uri mu rwego rw’umuziki w’Abanyamerika, nizera ko mu minsi mike uzaba wamaze kwamamara. Kuri ubu ndi gukora amashusho y’ibihangano byanjye kandi ndateganya no gushyira hanze ikindi cyegeranyo (mixtape) cy’indirimbo zanjye kugira ngo ngishyire ku isoko.
“Nkora umuziki kuko nizera ko ari umuhamagaro wanjye mu buzima kandi nta wuteze kuwumbuza”.








TANGA IGITEKEREZO