Umuhanzi Henry wo mu itsinda riririmba rya KGB, yapfuye arohamye mu kiyaga cya Muhazi mu Ntara y’Iburasirazuba.
Skizzy, umwe mu ba KGB, yabwiye IGIHE ko abari bajyanye na we ari bo bamuhamagaye bamubwira ko mugenzi wabo baririmbanaga yitabye Imana.
Yagize ati “Hashize nk’iminota nka 30 babimbwiye. Bari bagiye muri picnic ararohama arapfa.”
Henry witabye Imana yari musaza wa Nyampinga w’u Rwanda 2012 Mutesi Aurore.
Amakuru atugeraho aravuga ko ubu umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Rwamagana.
Henry apfuye yari akiri ingaragu.














TANGA IGITEKEREZO