Darius Rourou uzwi ku izina rya Jah Bone D, uririmba mu njyana ya Reggae, wamamaye cyane mu ndirimbo “Si Abantu”, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Myaka Shema”, indirimbo isaba Abanyarwanda bose gutora ishyaka riri ku butegetsi rya FPR mu matora y’abadepite yegereje.

Aganira na IGIHE, Jah Bone D, ubusanzwe ukorera ubuhanzi bwe mu gihugu cy’u Busuwisi, yavuze ko kuri we nk’Umuhanzi w’Umunyarwanda yiyumvisemo inshingano zo kwamamaza iri shyaka ‘ryagejeje Abanyarwanda kuri byinshi’.

Yagize ati “Ku ba Rasta ijuru ni Afurika. Byose byaturutse iwacu muri Afurika, umuyobozi ushyigikira imiyoborere myiza ya Afurika twe twamwita umurasta kandi ntacyo tutakora ngo umuryango wa FPR watugejeje ku iterambere urangajwe imbere n’uwo murasta utorwe”.
Yongeraho ati “Njye FPR sinyifata nk’ishyaka nyifata nk’umuryango.”
Iyi ndirimbo “Myaka Shema” yatunganyijwe na Jah Bone D ubwe, ikaba icurangitse mu njyana ya Raggee, uyu muhanzi asanzwe aririmbamo.

Jah Bone D, usanzwe ubarizwa ku mugabane w’u Burayi, amaze igihe kingana n’ukwezi mu Rwanda, aho ari gukora ibitaramo bitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Umva indirimbo "Myaka Shema" ya Jah Bone D:
Umva izindi ndirimbo za Jah Bone D:
TANGA IGITEKEREZO