00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amashusho y’indirimbo “Deux fois Deux” ya Jay Polly yaraguzwe

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 18 July 2013 saa 11:40
Yasuwe :

Nyuma y’aho indirimbo yitwa “Deux fois Deux” [2X2] ya Jay Polly ikundiwe cyane n’abantu benshi uyu muhanzi yemeza abamamaza ikinyobwa cya Skol bayiguze ngo abe ari bo bayikorere amashusho bityo babashe kuyamamarizamo iki kinyobwa.
Jay Polly aherutse gutangaza ko yari yararangije gufata amashusho y’iyi ndirimbo ariko nyuma agasabwa n’abo muri Skol ko yayisubiramo hakongerwamo amashusho yamamaza ikinyobwa cya Skol, ari nako byaje kugenda.
Mu kiganiro na IGIHE, Jay Polly, wagombye kuba (…)

Nyuma y’aho indirimbo yitwa “Deux fois Deux” [2X2] ya Jay Polly ikundiwe cyane n’abantu benshi uyu muhanzi yemeza abamamaza ikinyobwa cya Skol bayiguze ngo abe ari bo bayikorere amashusho bityo babashe kuyamamarizamo iki kinyobwa.

Jay Polly aherutse gutangaza ko yari yararangije gufata amashusho y’iyi ndirimbo ariko nyuma agasabwa n’abo muri Skol ko yayisubiramo hakongerwamo amashusho yamamaza ikinyobwa cya Skol, ari nako byaje kugenda.

Mu kiganiro na IGIHE, Jay Polly, wagombye kuba yarashyize hanze aya mashusho ugereranyije n’igihe yatangarije ko igiye gusohoka, yavuze ko ko kuba gusohoka kw’amashusho y’iyi ndirimbo kwaratinze byatewe n’uko umwe mu bayobozi ba Skol yari yaragiye hanze. Yavuze ariko ko nagaruka amashusho ya “Deux Fois Deux” azahita ajya hanze kandi ko azaza agaragaramo cyane ayamamaza ikinyobwa cya Skol.

Yagize ati “Habaye ikibazo cy’umuntu wari waragiye niyagaruka niho izahita ijya hanze”.

Muri iki gihe, Jay Polly yahaye abakunzi be indirimbo nshya yise “Ikosora”, ari kumwe na Gisa Cy’Inganzo.

Ntibyari bimenyerewe cyane ko amashusho y’indirimbo y’umuhanzi nyarwanda afatwa na sosiyete ikomeye ngo iyamamazemo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages