00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jay Polly arateganya gukurikirana Faustin Twagiramungu mu butabera

Yanditswe na

Dean Irak

Kuya 25 February 2014 saa 01:59
Yasuwe :

Umuraperi Jay Polly, aratangaza ko ari mu biganiro n’umunyamategeko we kugira ngo barebe uko bakurikirana umunyapolitiki witwa Twagiramungu Faustin, w’imyaka 68, utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, bitewe n’amagambo yanditswe ku rukuta rwa Facebook ye, bakoresha indirimbo “Ikosora” ya Jay Polly. Hashize iminsi mu mbuga nkoranyambaga hacicikana amagambo yanditswe ku rukuta rwa Facebook rwa Twagiramungu Faustin, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu 1994-1995, ubu akaba ari umuyobozi (…)

Umuraperi Jay Polly, aratangaza ko ari mu biganiro n’umunyamategeko we kugira ngo barebe uko bakurikirana umunyapolitiki witwa Twagiramungu Faustin, w’imyaka 68, utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, bitewe n’amagambo yanditswe ku rukuta rwa Facebook ye, bakoresha indirimbo “Ikosora” ya Jay Polly.

Hashize iminsi mu mbuga nkoranyambaga hacicikana amagambo yanditswe ku rukuta rwa Facebook rwa Twagiramungu Faustin, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu 1994-1995, ubu akaba ari umuyobozi w’ishyaka RDI (The Rwanda Dream Initiative) Rwanda Rwiza ritaremerwa mu gihugu rikaba ritanavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, ashishikariza urubyiruko kutagira ubwoba mu gukorera igihugu.

Faustin Twagiramungu

Mu gutambutsa ubu butumwa bwe, Twagiramungu, wiyamamarije umwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu 2003, ariko agatsindwa ubu akaba amaze imyaka irenga icumi mu buhungiro mu Bubiligi, yasabye ko urubyiruko rwajya rwifashisha ubutumwa buri mu ndirimbo “Ikosora” ya Jay Polly ari kumwe na Gisa, umwe mu baraperi bakunzwe cyane mu Rwanda.

Ibi Jay Polly avuga ko atabyishimiye akavuga ko indirimbo ye yajyanywe mu zindi gahunda za Politike n’abantu avuga ko atazi kandi ko ateganya kubakurikirana, we n’umunyamategeko we.

Aya magambo bigaragara ko yanditswe n’uwitwa Twagiramungu Faustin kuri Facebook agira ati: “Rubyiruko, ntimukagire ubwoba mu gihe murwanira ukuri n’uburenganzira bwanyu, mu gukorera igihugu cyababyaye, mugiteza imbere mu mahoro, muzirikana umubano mu bantu. Iyi ndirimbo “Ikosora" ya Jay Polly, muyivanemo amasomo abatera morale, ubutwari, ubugiraneza, ikinyabupfura no gukora utekereza ejo hazaza. Ibyiza biri imbere ariko ni ukubitegura no kubikorera! Urubyiruko ni ahanyu”

Nubwo ntawe uramenya niba koko iyi konti ari iya Twagiramungu Faustin cyangwa umwiyitirira, ibi ni byo byanditsweho Jay Polly aheraho avuga ko ashobora kumujyana mu nkiko

Nyuma y’aya magambo Twagiramungu, uherutse gutangaza ko ateganya kugaruka mu Rwanda, yahise anashyiraho link kugira ngo abantu babashe kureba no kumva iyi ndirimbo bakumva ubwo butumwa bw’uyu muraperi.

Reba indirimbo Ikosora ya Jay Polly na Gisa Cy’Inganzo:

Akibibazwa n’itangazamakuru, Jay Polly yahise yamaganira kure aya magambo avuga ko uyu Twagiramungu atamuzi ahubwo asanzwe amwumva gusa.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, Jay yavuze ko akivugana n’umwunganira mu mategeko kugira ngo barebe icyo bakora kuko atanyuzwe n’aya magambo yanditswe hatangwa urugero rw’indirimbo ye.

Jay Polly ashimangira ko iyi ndirimbo ye atayihimbye agamije kugira ubutumwa bwa politike atanga, ahubwo ko yayihimbye avuga ku iterambere rye rya muzika bityo ko ntaho bihuriye n’uko yakoreshejwe.

Yagize ati: “Igihangano cyanjye cyakoreshejwe nta burenganzira. Ntabwo byanshimishije na gatoya ni nayo mpamvu ngiye kubikurikirana. Njyewe ndi umunyarwanda ukunda igihugu cyanjye ntabwo igihangano byanjye bikwiye gukoreshwa mu bya politike kandi njye ntaho mpuriye nabyo.”

Jay Polly avuga ko umunyamategeko we ari we uri gukurikirana ngo arebe niba koko hatangwa ikirego cyangwa se niba hakurikizwa izindi nzira ashingiye ku byakozwe. Jay Polly avuga ko umwanzuro uzatangwa muri iki cyumweru.

Mu magambo ye, Jay Polly asobanura neza ko atigeze amenyeshwa ku bijyanye n’aya magambo yanditswe kandi ko nta sano afitanye n’abayanditse batanga urugero rw’indirimbo ye.

Yagize ati: “Iyaba mbirimo nta kibazo byari kuntera, ariko Twagiramuntu ntaho muzi mwumva gutyo. Iyo tuza kuba twarabigiranye ntabwo twari kubikurikirana ariko nta contact n’imwe twigeze tugirana ni nayo mpamvu bigomba gukurikiranwa.”

Ku rundi ruhande ariko, impuguke mu by’amategeko yaganiriye na IGIHE, ivuga ko ikibazo cya Jay Polly kijyanwe mu rukiko bishobora gufata ubusa kuko nta mategeko uwitwa Faustin Twagiramungu yaba yarishe.

Ati: “Gukoresha amagambo yo mu ndirimbo ya rukana uganira n’abantu cyangwa ugira ubutumwa utanga, nta kibazo kibirimo igihe cyose wavuze nyirayo. Kereka wenda niba yarayafashe uko atavugwa cyangwa akabigoreka, none se ubwo yamurega iki?”

Mu butumwa bwumvikana mu ndirimbo Ikosora ya Jay Polly agaruka cyane ku kuvuga ko yahize abandi baraperi mu Rwanda, agasaba ko n’abifuza guhangana nawe baza nuko bakajya mu amarushanwa akabereka uko abahiga ubutwari.

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo ifite amashusho Jay Polly akina iteranamakofi agahangamura abo baba bahanganye, Gisa Cy’Inganzo aririmbamo agira ati: “Bazana amahiganwa ya buri munsi nkabatsinda nk’abadahari, nimutwereke ibyo mwakoze iri ni ikosora! Jyana nanjye ni ikosora”.

Iyi ndirimbo “Ikosora” yatunganyijwe na Producer Fazzo muri Touch Records, iyi akaba ari Label Jay Polly abarizwamo. Uyu Fazzo we yibutsa ahanini ko iyi ndirimbo Jay Poly yayanditse akanayisohora mu gihe cy’iteranamagambo rya hato na hato rye n’abandi baraperi bagenzi be barimo Ama-G The Black, ashaka kumvikanisha ko atagombye kugereranywa nabo.

Ati “Ubundi yayihimbye ashaka kwerekana ko atari ku rwego rw’aba bahanzi b’abaraperi bashya ko we ari umusaza [abarusha]”.

Uyumvise witonze ukongera ukayisubizamo ukayumviriza, Ikosora iri mu myandikire ikunze kuranga Jay Polly yo kwerekana aho yavuye, aho ageze n’icyerekezo cye mu muziki.

Jay Polly

Kuri ubu Jay Polly yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Ku Musenyi”, indirimbo nayo avugamo ko we yubatse ku rutare mu gihe hari abandi bahanganye nawe mu muziki bo yita ko bubatse ku musenyi.

Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi (MYICT), iherutse gutangaza ko igiye gutangira gahunda yo guhangana n’ibyaha bikorerwa ku mirongo ya internet.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages