Bamwe mu baturage batuye mu gace kitwa Nyamirambo aho bita "Biryogo" mu mudugudu wa Gabiro batangarije IGIHE ko umuraperi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda, Jay Polly, kuri uyu wa 3 Kamena yaciye mu rihumye abashinzwe umutekano “Polisi” ubwo bakoraga umukwabo aho mu Biryogo bafata insoresore z’abanywarumogi n’abarucuruza.
Ibi kandi byemezwa n’umuraperi wahoze ari inshuti ya Jay Polly wari wibereye hafi y’aho icyo gikorwa cyabereye P Fla.
P Fla yabwiye IGIHE ati “Jay Polly ararokotse yari ari gufata ikintu [yanywaga urumogi] gusa yumvishe binjiye aho yari ari asota igipangu ndetse inkweto ya Timbarlend yari yambaye imwe irahasigaye”.
P Fla yakomeje agaragariza IGIHE ko kuba atanze ubuhamya bitavuze ko ari uko haba hari ikibazo afitanye na Jay Polly, ahubwo ari uko muri iki gihe akoresha ukuri.
P Fla yavuze ko uretse Jay Polly utarafashwe abandi babiri bari kumwe barimo uwitwa Pupos bafashwa bakajyanya kuri Polisi aho bakurikiranyweho icyo cyaha.
Bivugwa ko na P Fla yari ari mu gatsiko k’abafataga ibiyobyabwenge, ariko mu kindi gipangu giteganye n’icyo Jay Polly yari arimo, n’ubwo we yabwiye IGIHE ko ashaka kugaragaza ko bagenzi be b’abaraperi ari bo babikoresha.
IGIHE twavuganye na Jay Polly ku by’aya makuru atubwira ko ibyo ari amagambo. Yagize ati “Njye ibyo simbizi, simbizi kandi nta muntu n’umwe utavuga bajye bivugira bazaruha”.
Bikunze kuvugwa ko mu bahanzi nyarwanda harimo abafata ibiyobyabwenge by’umwihariko abaraperi. Mu minsi ishize bwo Pacson yemereye itangazamakuru ko ibyo bivugwa ari ukuri ahamya ko P Fla ari mu babikoresha.



















TANGA IGITEKEREZO