Mu gihe habura iminsi mike ngo irushanwa rya PGGSS4 risozwe, Jay Polly umwe mu barihatanira yatangiye gucuruza imyenda iriho amafoto ye mu rwego rwo kurushaho kwamamaza umuziki we no kugira ngo izina rye rishinge imizi.
Jay Polly watangiye gucuruza imipira , avuga ko bizamufasha kumenyekana biruseho mu bafana be n’abandi bose bamukunda. By’umwihariko ngo bizajya bifasha abafana be kumenyana igihe baje kumushyigikira mu bitaramo.
Ati, “Imyenda natangiye kuyigurisha, ubu twahereye ku ma T-Shirts ducuruza ariko hari n’indi tuzakora. Imipira twahereyeho iriho amafoto yanjye mu bihe bitandukanye, buri wese ahitamo uwo ashaka bitewe n’ifoto imunyura. Nyuma ya T-Shirts hari n’ibindi tuzagurisha biriho Jay Polly. ”
Akomeza agira ati, “Impamvu yo kugurisha iyi myenda, ni ukugira ngo abafana banjye bajye bamenyana byoroshye. Hari benshi bagiye batugezaho ibyifuzo byo kuyibakorera none twabigezeho. Bizadufasha cyane cyane mu kurushaho kwamamaza izina rya Jay Polly mu bantu”
Iyi mipira Jay Polly yatangiye gucururiza kuri Touch Records i Nyamirambo, ngo izanagurishirizwa kuri Stade Amahoro ku munsi wo gutanga igikombe cya PGGSS4. Umwe ugurishwa amanyarwanda 5,000.
Ati, “Abafana banjye bayigure ndetse bazaze kunshyigikira ku munsi wo gutanga igikombe ku itariki ya 30 z’ukwa munani bayambaye. Abatazabasha kugera kuri Touch aho igurishirizwa, bazayigurira kuri stade izaba ihari”
Jay Polly na Touch Records bakanguriye abafana bose b’uyu muhanzi kugira iyi myenda ndetse bakazararika bagenzi babo kuzaza kumushyigikira ku itariki ya 30 Kanama 2014 ari nabwo hazatangwa igihembo.
Jay Polly ati, “Abafana banjye bakomeze kuntora bandika 6 bakohereza kuri 4343. Urugendo ruzarangira ku itariki ya 30 Kanama. Imana izabikora tugitware”



















TANGA IGITEKEREZO