00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jay Polly yatuye asaba imbabazi abanyamakuru yibasiye mu 2013

Yanditswe na

Elisha

Kuya 26 December 2013 saa 09:46
Yasuwe :

Mu rwego rwo gusoza umwaka neza agatangira undi n’imigambi mishya, umuraperi Jay Polly yiyegereje abanyamakuru abasaba imbabazi dore ko yigeze kumvikana mu itangazamakuru abatuka.
Umwaka wa 2013 ntiwahiriye cyane umuraperi Jay Polly nyuma yo gutuka abanyamakuru yita bamwe “amadebe” byanamuviriyemo kudatoranywa mu bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III benshi mu bahanzi baba bashishikajwe no kwitabira kubera amafaranga menshi barikuramo.
Jay Polly yakemuye ikibazo yari (…)

Jay Polly yakemuye ikibazo yari yagiranye n’abanyamakuru Ally Soudy, Jean Paul Ibambe ndetse na Patycope mu mezi yashize aho biyunze abasaba imbabazi ndetse bose bagatangaza ko nta kibazo bagifitanye. Ariko Jay Polly yumvise bidahagije bityo akoranya abanyamakuru batandukanye kuri Noheli maze abasaba imbabazi ndetse abasaba ko bamubwirira n’Abanyarwanda muri rusange ko yakosheje kandi atazongera kubitinyuka.

Yagize ati “Kuva mu 2004 nkora umuziki ariko nkamenyekana mu 2008 hamwe n’istinda rya Tuff Gans, mbikesha cyane itangazamakuru kuba izina ryanjye rizwi kugeza aha. Muzika niyo intunze yonyine kuko singikora ubugeni bwo gushushanya. Umwaka dusoza wabayemo akabazo ari yo mpamvu nabakoranyije ngo nsabe imbabazi. Ntazibana zidakomanya amahembe ariko ntibizongera kuko sinshaka kwica akazi kantunze.”

Muri aya magambo ye yavuganaga ubushishozi bukomeye, Jay Polly yemeje ko imikoranire ye n’abanyamakuru igiye guhinduka 100% dore ko banamushinja kuba agorana mu kwitaba telefoni mu gihe akenewe mu biganiro, yica gahunda, adatanga ibihangano bye ku maradiyo n’ibindi.

Ibi byose avuga ko bijyiye guhinduka nyuma yo gushyira umukono ku masezerano mu nzu itunganya muzika ya Touch Records izamufasha mu bikorwa bitandukanye birimo no itumanaho rye n’abamukenera ndetse no kwamamaza ibikorwa bye.

Umwaka wa 2014 kuri Jay Polly awuteganyijemo ibikorwa bitandukanye birimo igitaramo gikomeye ateganya hagati y’ukwezi kwa Gashyantare na Werurwe abifashijwemo na MTN Rwanda abereye ambasaderi ndetse n’ibindi bikorwa yemeza ko bizatuma agarurirwa icyizere mu bafana yatakaje mu mwaka wa 2013.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages