00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jay Polly yiyamye abantu bavuga ko Tuff Gang yasenyutse

Yanditswe na

Munyengabe M.Sabin

Kuya 18 May 2014 saa 09:01
Yasuwe :

Nubwo hari abakeka cyangwa bavuga ko Tuff Gangz yasenyutse bucece , Jay Polly umwe mu baraperi bagize iri tsinda yiyamye umuntu wese waba utekereza ibi cyangwa wifuriza ikibi bagenzi be .
Mu kiganiro Jay Polly yagiranye na IGIHE nyuma y’igitaramo cya Primus Guma Guma Super Star cyabereye i Kabarondo, yavuze ko ayo makuru we yita ibihuha amaze igihe akwirakwizwa n’abantu bafitiye urwango iri tsinda . Yavuze ko nubwo hari benshi bakeka ko Tuff Gang yasenyutse ngo bararushywa n’ubusa kuko iri (…)

Nubwo hari abakeka cyangwa bavuga ko Tuff Gangz yasenyutse bucece , Jay Polly umwe mu baraperi bagize iri tsinda yiyamye umuntu wese waba utekereza ibi cyangwa wifuriza ikibi bagenzi be .

Mu kiganiro Jay Polly yagiranye na IGIHE nyuma y’igitaramo cya Primus Guma Guma Super Star cyabereye i Kabarondo, yavuze ko ayo makuru we yita ibihuha amaze igihe akwirakwizwa n’abantu bafitiye urwango iri tsinda . Yavuze ko nubwo hari benshi bakeka ko Tuff Gang yasenyutse ngo bararushywa n’ubusa kuko iri tsinda rikomeye kurusha mu myaka yatambutse .

Abafana ba Jay Polly i Kabarondo bifuzaga kumukoraho ari benshi .

Jay Polly ati, “Nkubwije ukuri, Tuff Gang ihagaze neza, nta kintu na kimwe cyasenya Tuff Gang, amagambo n’ibyifuzo bibi baduhozaho ntabwo bizaduca intege . Ndabizi hari benshi bavuga ngo Tuff Gangz ntikibaho, ntigikora….ayo ni amagambo mon cher . Abavuga ibyo barandika ku mazi”

Nguwo Jay Polly imbere y'abafana

Ubwo yari ku rubyiniro, Jay Polly yasubiriyemo aya magambo abafana be i Kabarondo abizeza ko we na bagenzi be batatandukanye nk’uko benshi bakomeje kubivuga muri iki gihe. Yashimangiye ko ari we uhagarariye bagenzi be muri iri rushanwa bityo akaba agomba gukora uko ashoboye akazitwara neza Tuff Gang ikagumana icyubahiro ifite .

Jay Polly yabwiye abafana ko Tuff Gang ikomeye kurusha kera

Ati, “Mujya mwumva amagambo, ngo Tuff Gang yarasenyutse, Tuff Gang harimo urwicyekwe, ariko barababeshya . Ese ntimujya mubona Bull Dogg? Fireman se we ntimujya mumubona? Na Green arahari kandi twese turakora, mpagarariye Tuff Gang kandi ngomba gukomeza kubahesha ishema. Imana ibafashe”

Jay Polly yiyamye abantu bavuga ko Tuff Gang yasenyutse

Si Jay Polly wenyine unyomoje aya makuru y’isenyuka rya Tuff Gang dore ko mu minsi mike ishize mu kiganiro twagiranye na Bull Dogg na we yashimangiye ko bose uko ari bane(Jay Polly, Green P, Bull Dogg na Fireman) bakiri kumwe kandi bakora .

REBA HANO UKO IKI GITARAMO CYAGENZE:

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages