00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jay Polly arateganya kugeza amashanyarazi ku mashuri 2 yo mu cyaro

Yanditswe na

Vénuste KAMANZI

Kuya 8 March 2012 saa 03:19
Yasuwe :

Jay Polly afite intego ebyiri muri uyu mwaka zirimo kugeza amashanyarazi ku bigo bibiri by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda byo mu cyaro no gufasha abana bavukira mu magereza kugira uburezi n’uburere byuzuye.
Abenshi bahita bibaza aho azakura ubushobozi bw’ibi bikorwa byombi, Jay polly yatangarije IGIHE ko afite amahirwe yo kubishyira mu bikorwa cyane cyane igihe azaba yegukanye irushanwa arimo guhatanira rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS).
Uyu muraperi ukunzwe muri (…)

Uyu muraperi ukunzwe muri iki gihe mu Rwanda yumva muri we agomba gukora ibikorwa biramba aho n’igihe azaba atagihari azajya abyibukirwaho akabera na bamwe urugero rwiza.

Ati:"Wenda nidutabaruka bazajya bahora bibuka ko Jay Polly ariwe wahazanye umuriro”.

Ibi Jay Polly arabivuga mu gihe ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi cyugarije ibigo bitari bike byo mu duce tw’icyaro kandi biba bisabwa gutanga uburezi no gutsindisha nk’ibigo byo mu mijyi ahari amashyanyarazi.

N’ubwo hari byinshi ashima byakozwe mu rwego rwo kurengera abana bavukira mu magereza ku babyeyi bafunze cyangwa umwe ari we ufunze, Jay Polly asanga nawe muri uyu mwaka naramuka yegukanye amafaranga atangwa na BRALIRWA binyujijwe mu irushanwa rya PGGSS II azamufasha mu guha uburezi n’uburere aba bana kuko ari nabo Rwanda rw’ejo.

Classe Jean Mark umwe mu bakurikiranira hafi iterambere rya Jay Polly asanga ibihembo nka PGGSS umuhanzi abona abihawe n’abafana, biba bigomba no kugira icyo bikora mu nyungu z’abafana be n’abaturage muri rusange.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages