00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jay Polly yafashe rutemikirere yerekeza muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 11 December 2012 saa 08:30
Yasuwe :

Kuri uyu wa Mbere Jay Polly yanditse ku rukuta rwa facebook ye avuga ko ari muri Afurika y’Epfu mu butumwa bw’akazi yoherejwemo na MTN.
Jay Polly aygize ati “Mwaramutse Afurika y’Epfo!! Ubutaka bw’amateka! Ubu nagukandagiyeho! Bafana banjye mwese namwe nshuti ntimwumve buri kimwe bavuga kuri njye ahubwo munyumve! Ndi hano kubw’impamvu z’akazi na MTN nzagaruka vuga nkarangije! Ni ukuri nkumbuye Umujyi Wanjye Kigali! Baca akobo agaca akanzu.”
Alain Numa, ushinzwe kwamamaza no (…)

Alain Numa, ushinzwe kwamamaza no kumenyekanisha ibikorwa bya MTN yatangarije IGIHE ko koko Jay Polly yoherejwe muri Afurika y’epfo nk’umukozi ‘Brand Ambassador’ wa MTN. Yirinze gusobanura neza impamvu nyakuri yamujyanye avuga ko izavugwa namara kugaruka, kuwa 13 Ukuboza.

Byavuze ko Jay Polly ashobora kuzakorana indirimbo n’abandi bahanzi basanzwe bakorana n’iyi sosiyete ya MTN bo mu bindi bihugu bitandukanye.

Byavuzwe ko umuhanzi Princesse Priscilla nawe yerekeje muri iki gihugu cya Afurika y’Epfo ku bw’ubutembere.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages