00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jay Polly yashimangiye ko abamutiza umurindi batazakorwa n’isoni

Yanditswe na

Munyengabe M.Sabin

Kuya 1 May 2014 saa 11:20
Yasuwe :

Umuraperi Jay Polly, umwe mu bagize itsinda rya Tuff Gang, arizeza abafana be ko nibakomeza kumutiza umurindi mu bikorwa bya muzika akora cyane cyane amarushanwa na we atazabakoza isoni dore ko icyo ashaka ari intsinzi. Mu kiganiro Jay Polly yagiranye na IGIHE, yavuze ko muri muzika afite ibikorwa byinshi ahishiye abafana be muri iyi minsi gusa yemeza ko azagera ku musaruro nyawo abamukunda cyangwa baha agaciro ibihangano bye nibakomeza kumutera ingabo mu bitugu. Uyu muraperi yibukije (…)

Umuraperi Jay Polly, umwe mu bagize itsinda rya Tuff Gang, arizeza abafana be ko nibakomeza kumutiza umurindi mu bikorwa bya muzika akora cyane cyane amarushanwa na we atazabakoza isoni dore ko icyo ashaka ari intsinzi.

Umubare wa Jay Polly muri iri rushanwa ni 6.

Mu kiganiro Jay Polly yagiranye na IGIHE, yavuze ko muri muzika afite ibikorwa byinshi ahishiye abafana be muri iyi minsi gusa yemeza ko azagera ku musaruro nyawo abamukunda cyangwa baha agaciro ibihangano bye nibakomeza kumutera ingabo mu bitugu. Uyu muraperi yibukije abafana be ko urukundo bamwereka cyangwa ibitekerezo bamuha ari ikimenyetso kiruta ibindi kimugaragariza ko ataruhira ubusa.

Jay Polly ati, “Ibikorwa birahari, abafana banjye, aba Tuff Gang bose, nabamenyesha ko turi gukora kandi cyane. Ikige kirageze ngo twerekane ko imbaraga twatakaje mu myaka tumaze dukora umuziki zitapfuye ubusa . ku giti cyanjye nizeye imiririmbire yanjye, ikindi gikomeye nizeye ni uko abafana banjye bamba hafi kandi banyifuriza ibyiza. Nzi neza ko tuzabigeraho”

Jay Polly yashimangiye ko abazamushyigikira atazabakoza isoni

Uyu muraperi uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise Oh my God, yaboneyeho gusaba abafana be n’abakunda Tuff Gang bose bo mu mujyi wa Huye, kuzamutera ingabo mu bitugu mu gitaramo cya Primus Guma Guma azahakorera na bagenzi be kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Gicurasi 2014 mu cyahoze ari kaminuza y’u Rwanda .

Ati, “Ikindi nabwira abafana bacu ni uko ari njyewe uhagarariye Tuff Gang mu irushanwa rya Primus Guma Guma, bivuze ko ngomba kwitwara neza kandi nabo babimfashijemo nzi neza ko twatwara igikombe. Abafana ba Tuff Gang mu Rwanda ni benshi cyane gusa i Huye tuhafite abantu benshi. Icyo nabisabira ni ukuzaza kwereka abo mpanganye nabo ko umuhanzi bafana ashoboye kandi nibyo. Tuzi stage mon cher, aho nagiye ndirimba hose, haba Rusizi, Nyamagabe n’ahandi, abantu biboneye ukuri”

Jay Polly yavuze ko afite icyizere cyo kuzatwara iri rushanwa dore ko yiha amahirwe yo kuzahabwa amanota menshi n’akanama nkemurampaka n’abafana.

Ati, “Murabizi ko hajemo impinduka nyinshi, byatangiye ari irushanwa ryegukanwa n’umuhanzi ukunzwe ariko byarahindutse. Nubwo hajemo impinduka ariko nizeye imiririmbire yanjye, kuri stage mpagaze neza nta gihunga. Amanota y’aba judges nzayabona kandi abafana nabo nizeye ko bazantora ari benshi”

Dore abahanzi bari muri PGGSS4 n’imibare izakoreshwa mu kubatora, aho wandika umubare w’umuhanzi ushaka gutora ukohereza mu butumwa bugufi kuri 4343. Gutora bizatangira kuwa Gatandatu tariki ya 3 Mata 2014.

Active (1)
Amag The Black (2)
Bruce Melody (3)
Christopher (4)
Dream Boys (5)
Jay Polly (6)
Jules Sentore (7)
Senderi Internation Hit (8)
Teta Diana (9)
Young Grace (10)

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages