00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biography

Yanditswe na

Kwizera Fabrice

Kuya 16 December 2012 saa 05:50
Yasuwe :

TUYISHIME Joshua Polly uzwi cyane ku mazina ya JAY POLLY, yavukiye i Gikondo mu mujyi wa Kigali, taliki 5 Nyakanga 1988, akaba ari umwana wa kabiri mu muryango w’abana batatu.
Ubwana bwe bwaranzwe no kuba atarakundaga ishuri, yari wa mwana ujyayo bamusunika, ahubwo we akanyurwa n’amafilimi na cartoons. Ni mwene NSABIMANA Pièrre na MUKARUBAYIZA Marianne.
Jay Polly ni umuraperi wo muri crew ya TOUGH GANGS, akaba akora Gangsta Rap yo mu ishuri rya kera, akaba yararerewe i Gikondo, yiga (...)

TUYISHIME Joshua Polly uzwi cyane ku mazina ya JAY POLLY, yavukiye i
Gikondo mu mujyi wa Kigali, taliki 5 Nyakanga 1988, akaba ari umwana wa
kabiri mu muryango w’abana batatu.

Ubwana bwe bwaranzwe no kuba atarakundaga ishuri, yari wa mwana ujyayo
bamusunika, ahubwo we akanyurwa n’amafilimi na cartoons. Ni mwene
NSABIMANA Pièrre na MUKARUBAYIZA Marianne.

Jay Polly ni umuraperi wo muri crew ya TOUGH GANGS, akaba akora Gangsta
Rap yo mu ishuri rya kera, akaba yararerewe i Gikondo, yiga amashuri
y’ikiburamwaka ku ishuli ry’inshuke rya Kinunga.

Amashuri abanza yayize ku Ishuli ribanza rya Kinunga. Ayisumbuye
ayatangirira kuri E.S.K ku Kicukiro, anayakomereza aho muri section yiga
Arts Plastiques.

UBWANA BWA JAY POLLY N’UKO YAHUYE NA MUZIKA (RAP)

Kubera ko maman we yaririmbaga muri korali HOZIANNA yo ku rusengero rwa
ADEPR Gakinjiro, na we yagiye muri korali y’abana yo kuri urwo rusengero
nkuko abandi bana bari bafite ababyeyi muri HOZIANNA babigenzaga.

Gukunda injyana ya rap, Jay Polly yabikuye kuri mukuru we witwa Maurice,
atangira gukunda ukuntu yambara, uko yitwara adasize n’ubwoko
bw’umuziki yumva. Mu mwaka wa 2002, icyo gihe yari ageze mu mwaka wa
gatandatu w’amashuri abanza, yagiye muri groupe ibyina injyana zigezweho
(danse moderne) yitwaga “Black Powers”, amara uwo mwaka wose
ayibyinamo.

Tough Gangs, Group Jay Polly abarizwamo

Mu mwaka wa 2003, ageze muri E.S.K, yongeye guhura n’imwe mu nshuti ze
zo mu bwana ariyo GREEN P. Kuko yari amaze kumenyera kubyina,
byamufashije gukomereza mu yindi groupe aho ku ishuri, ari nako akunda
kwigana indirimbo z’abandi haba mu ishuri mwalimu adahari, aho babaga
bavuza ingoma ku ntebe cyangwa akazigana mu bitaramo byaberaga ku ishuri
byateguwe mu rwego rw’ikigo.

Mu 2004, afatanije na Green P n’abandi batatu barimo Perry G, bakoze
crew bayita G5. Icyo gihe batangira kwandika indirimbo ndetse mu gihe
gito bari bageze muri studio TFP kwa BZB, aho bakoreye indirimbo yabo ya
mbere bayita “NAKUPENDA”, iyi ndirimbo ikaba yari mu ndimi z’igiswahili
n’ikinyarwanda, ikaba yari mu njyana ya RnB. Muri uyu mwaka, mu kwezi
kwa gatandatu bakoze indi ndirimbo bayita “NGWINO”, aho Green
yaririmbaga naho Jay akora ahari rap, iyi ndirimbo ikaba yarakozwe na
Rama Kweli. Iki gihe muri G5 haririmbagamo abantu babiri gusa aribo Jay
Polly na Green P.

Tukiri muri uyu mwaka wa 2004, Jay Polly yakoze byinshi muri muzika kuko
yarimo awinjiramo, nyuma y’amezi atarenze abiri, icyo gihe hari mu
kwezi kwa munani nibwo basohoye indirimbo ya mbere yose ari rap aho we
na Green P na Perry G bayifatanije. Iyi ndirimbo yitwa “Hip Hop Game.”

GUSHINGWA KWA TOUGH GANGS NO KUGERA UKO TUYIZI UBU

Jay Polly yaje kumara igihe adasohora indirimbo icyo gihe G5 iba
irahagaze. Hagati aho yarimo ashakisha studio yo gukoreramo, anagerageza
kwandika indirimbo atibagiwe n’akazi nyamukuru k’amasomo. Ari kumwe na
Green P baje guhura na Lick Lick akorera muri ONB ku Kicukiro, nyuma
y’iminsi mike abahuza na Bulldogg, aho bahereye bashinga TOUGH GANGS.
Muri icyo gihe, Jay Polly yahakoreye indirimbo yitwa “Money”, Green P
akorana na The Ben indirimbo yitwa “Nyumvira” naho Bulldogg akora
“Abirabura”. Kubera ikibazo cy’ijwi ritabaga ari ryiza mu ndirimbo
zakorerwaga aho muri ONB, bahisemo ko zidasohoka, nyuma zikosorerwa muri
studio nka F2K na Sound of Hope. Imwe mu ndirimbo bakoze nka crew ni
“Freestyle” icyo gihe bari bane, harimo na TWIZZY BO.

Aho Lick Lick agereye muri F2K nibwo batangiye gukora indirimbo nyinshi
zamenyekanye cyane nka “KWICUMA”, “SIGAHO”, “UMENYE KO”, “TARGET KU
MUTWE” iki gihe bari bamaze kumenyana na Pacson, aha TOUGH GANGS bakaba
bari basigaye ari batatu kuko Twizzy Bo yari yaramaze kujya kwiga mu
Buhinde.

P FLA amaze igihe kitari kinini ageze mu Rwanda, ntibyatinze aba yinjiye
muri TOUGH GANGS kuko yakoraga style isa n’iyabo. Indirimbo ya
presentation nk’umwe mu bagize crew ni “UMUNSI W’IMPERUKA (REMIX).”
Nyuma gato hiyongeraho Kibiriti a.k.a Fireman wari usanzwe ari kumwe na
Bulldogg.

Uretse kuba ari umuraperi, Jay Polly ni umunyabugeni muri association
yitwa “IVUKA” yo ku Kacyiru, niyo mpamvu muri uyu mwaka wa 2009, byabaye
ngombwa ako amara amezi agera kuri atandatu aba ku Gisenyi, akorera
muri atelier ya IVUKA yaho. Avuyeyo mu kwezi kwa gatandatu, yahise akora
indirimbo “IBYO UBONA” muri F2K ikozwe na Lick Lick, nyuma y’amezi
abiri akora “NDACYARIHO” muri F2K ikozwe na Junior.

UBUZIMA BUSANZWE BWA JAY POLLY

Jay Polly afite indyo imunyura. Agubwa neza cyane iyo ariye ifiriti,
inyama n’ibindi bijyana nabyo, abenshi bakunze kwita indyo y’abifite.
Akunda umukino wa basketball. Nubwo yaguye, yemera ko ari umukirisitu.
Abakobwa birabura bamunyura ijisho kubi, kuri ubu akaba anafite umukobwa
w’inshuti ariko atashatse ko amenyekana izina.

Ku bakunzi ba TOUGH GANGS, aba IGIHE.COM n’abanyarwanda muri rusange;
Jay Polly yifuza ko bagakunze muzika kuko mu Rwanda inahari, bakamenya
ukuri kuko hanze aha hari abantu babeshya, ariko nk’umuraperi bagakunda
Rap kandi ya nyayo, ifite inyigisho nyinshi zitoroshye guhita uzumva
ariko uzisobanukirwa uyihaye akanya, anabona abantu bakayifashe nk’umuco
wabo. Abantu benshi bakunze kuvuga ko abaraperi ari nk’abasazi, Jay
Polly ntabihakana ariko kuri we “abaraperi ni abasazi baguye ku ijambo.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .