Ntibyari bimenyerewe ko abahanzi bakora ibitaramo byo kumurika amashusho y’indirimbo, ariko kuri ubu byatangiye muri gahunda nshya yatangijwe na VJ Bissosso; Jules Sentore akaba ari we wabimburiye abandi amurika indirimbo ye “Dutaramane”.
Jules Sentorearateganyakumurika Album ye yamberetariki 25 Ukwakira muri Serena Hotel.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi barimo abagize itorero Inganzo Ngari ryari ryaje kumutera ingabo mu bitugu, cyabereye mu mujyi wa Kigali ahitwa Zoom Side hamenyerewe ku izina ryo kwa Venant.
Muri iki gitaramo Jules Sentore yaririmbiye abakunzi be zimwe mu ndirimbo ze zigezweho, anaboneraho umwanya wo kwerekana aya mashusho ya “Dutaramane” yaririmbanye n’Icyogere mu Nkuba, Intore Masamba.
Uretse Jules Sentore na Masamba, muri aya mashusho yatunganyijwe na Black J Diddy hagaragaramo abahanzi Jody na Audy Kelly n’abagize itorero Inganzo Ngari bakunze kuba hafi uyu muhanzi Sentore.
Amashusho y’indirimbo Dutaramane:
Dore amwe mu mafoto y’uko igitaramo cyari cyifashe:



















TANGA IGITEKEREZO