Umuririmbyi ukunze kwibanda ku njyana gakondo, akagerageza kuyihuza n’injyana zigezweho, Jules Sentore yashyize hanze indirimbo nshya yise “Urabaruta bose” ihimbaza Imana.
Muri iyi ndirimbo, yakozwe na Producer Prince-ari nawe usanzwe umukorera ibihangano bye, Sentore aririmbamo uko Imana yamubereye Umugisha.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko hari uwayumvise, akayikunda, agahita amwemerera kuyikorera amashusho, bitewe n’uburyo ikoze ndetse n’ubutumwa itanga.
Sentore yabwiye IGIHE ko kuririmba indirimbo zihimbaza Imana kwe biba atari amatakirangoyi cyangwa se kwishushanya kuko wenda asanzwe amenyerewe mu ndirimbo zisanzwe.
Avuga ahubwo ko asanzwe abyifitemo nk’inganzo akavuga kandi ko asanzwe anabwiriza no muri Zion Temple, aho asengera.
Sentore asanzwe afite n’izindi ndirimbo nyinshi zihimbaza Imana.
Binavugwa kandi ko indirimbo “Araje Araje Araberewe” ya Masamba, ivuga ku bageni, yari indirimbo Jules Sentore yari yarahimbye ivuga ku Mana.



















TANGA IGITEKEREZO