Umuhanzi Jules Sentore aritegura kumurika Albumu ye ya mbere muri Nzeli 2013, dore ko ku nshuro ya mbere ngo yifuza ko bizaba ari ibirori bikomeye, ndetse akabigereranya n’ubukwe.
Aganira na IGIHE Sentore yagize ati “Ndifuza ko kumurika Alubumu yanjye bizaba bimeze nk’ubukwe mbega ndumva nshaka ko bizaba ibintu byiza cyane, ndashaka kuririmba Full LIVE”.
“Muraho neza” Albumu ya Sentore yitegura kumurika izaba igizwe n’indirimbo 11, zirimo izakunzwe cyane nka “Muraho neza”, “Udatsikira”, “Akazuba”, n’izindi yaririmbye mu njyana y’umuco gakondo w’u Rwanda.
Biteganyijwe ko iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi nka Mani Martin, Gakondo Group, Patrick Nyamitali n’abandi.
Itariki n’aho bizabera IGIHE tuzabibamenyesha mu nkuru itaha, mu gihe umuhanzi Sentore akibikurikirana.
Kurikira indirimbo "Ndayoboza" ya Jules Sentore:



















TANGA IGITEKEREZO