Umuhanzi King James, wegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star II, yatumiwe mu gitaramo cyo kuzatoranya abazarushanwa mu itorwa rya Nyampinga w’u Rwanda muri Diaspora yo muri icyo gihugu.
Aganira na IGIHE, King James yagize ati “Tariki enye nzajya mu Bubiligi aho nzaba nitabiriye igitaramo cyateguwe na Team Production kizaba tariki 10 Nyakanga. Nzagenda mbere kugira ngo nkore imyitozo”.
King James yaboneyeho umwanya wo kubwira IGIHE ko igitaramo yari yaritabiriye mu Buholandi, mu kwizihiza umunsi w’ukwibohora cyagenze neza.
Yagize ati “Byari byateguwe na Ambasaderi Karabaranga uhagarariye u Rwanda mu Buholande byari byiza.”
Yongeraho ko uku gutumirwa nk’umuhanzi nyarwanda mu bitaramo byo ku yindi migabane abifata nk’umugisha w’Imana.
King James umaze igihe asabwa indirimbo nshya n’abakunzi be, avuga ko kuri uyu wa Gatanu ashyira indirimbo nshya hanze. Iyo ndirimbo mukazayumva hano kuri IGIHE.



















TANGA IGITEKEREZO