00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

King James agiye guhangana n’umuhanzi Sat-B mu Burundi

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 2 March 2012 saa 05:28
Yasuwe :

Umuhanzi King James agiye gukorera igitaramo mu gihugu cy’u Burundi aho azaba ahangana n’umuhanzi ukunzwe waho Sat-B, nk’uko inyito y’iki gitaramo ibisobanura.
Nk’uko bitangazwa n’urubuga Great Laxe Mix (GLM), dukesha iyi nkuru, King James wo mu Rwanda azaririmbira ku Cyumweru tariki ya 04 Gashyantare kuri Muséee Vivant ho mu Bujumbura. Iki gitaramo kikazaba ari icyo kuhanganisha umuhanzi King James wo mu Rwanda na Sat-B wo mu Burundi.
Mu nkuru yabo GLM bagize bati: ”Kigali to Buja: (…)

Umuhanzi King James agiye gukorera igitaramo mu gihugu cy’u Burundi aho azaba ahangana n’umuhanzi ukunzwe waho Sat-B, nk’uko inyito y’iki gitaramo ibisobanura.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga Great Laxe Mix (GLM), dukesha iyi nkuru, King James wo mu Rwanda azaririmbira ku Cyumweru tariki ya 04 Gashyantare kuri Muséee Vivant ho mu Bujumbura. Iki gitaramo kikazaba ari icyo kuhanganisha umuhanzi King James wo mu Rwanda na Sat-B wo mu Burundi.

Mu nkuru yabo GLM bagize bati: ”Kigali to Buja: Nani mkali kati ya Sat-B na King James” bishatse kuvuga ngo Kigali na Bujumbura ni nde ukomeye kurusha undi”.

Aha bakaba banasobanura ko muri iki gitaramo aba bahanzi bombi bazahanganishwa harebwa umuhanzi ukunzwe kurusha abandi binyuze mu ndirimbo zabo zikunzwe kurusha izindi mu Burundi arizo Narashize ya King James na Intsinzi ya Sat-B.

Mu kiganiro na King James ku murongo wa Telefoni, yatubwiye ko Abarundi ari bo bateguye iki gitaramo, ko nta byinshi abiziho uretse kuzacyitabira akazareba uko kizaba kimeze.

Yagize ati:” Barampamagaye ngo njye gukorerayo ibitaramo numva nta kibazo, nzaba ndiyo. Nishimiye cyane kuba naratumiwe kuza gutaramana n’abafana banjye bariyo kuko ni ubwa mbere nzaba ngiyeyo”.

Umuhanzi Sat-B yari amaze igihe aba mu Rwanda, aho yakoranye indirimbo na Tom Close ndetse na Kamichi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages