00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

King James azajya ahembwa na BRALIRWA 500,000Rwf buri kwezi mu gihe cy’umwaka

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 29 July 2012 saa 01:13
Yasuwe :

Nyuma yo guhabwa miliyoni esheshatu cash, umuhanzi King James agomba gusinya mu gihe cya vuba Kontaro yo kuzajya ahabwa amafaranga ibihumbi magana atanu buri kwezi mu gihe cy’umwaka wose nk’umuhanzi wegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star Season II.
Ni ukuvuga ko King James wahise uba umuvugizi n’umenyekanisha ibikorwa by’uru ruganda abinyujije mu buhanzi mu gihe cy’umwaka (asimbura Tom Close wahembwaga aya mafaranga). Ubaze aya mafaranga usanga nyuma (…)

Nyuma yo guhabwa miliyoni esheshatu cash, umuhanzi King James agomba gusinya mu gihe cya vuba Kontaro yo kuzajya ahabwa amafaranga ibihumbi magana atanu buri kwezi mu gihe cy’umwaka wose nk’umuhanzi wegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star Season II.

Ni ukuvuga ko King James wahise uba umuvugizi n’umenyekanisha ibikorwa by’uru ruganda abinyujije mu buhanzi mu gihe cy’umwaka (asimbura Tom Close wahembwaga aya mafaranga). Ubaze aya mafaranga usanga nyuma y’umwaka umwe (ni ukuvuga muri Nyakanga 2013), King James azaba amaze guhabwa miliyoni 6.

Aya mafaranga akubiye muri miliyoni 24 King James agomba guhabwa nk’umuhanzi w’umwaka.

Izo miliyoni zigabanyijemo mu byiciro bine ari byo ibi bikurikira:

  • Icyiciro cya 1: Guhabwa Sheki ya miliyoni 6 cash: Akimara gutangazwa ko ari we muhanzi wegukanye umwnya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star II, King James yahise ahabwa iyi sheke, nk’uko byari biteganijwe.
  • Icyiciro cya 2: Gahunda z’ibitaramo miliyoni 10: Namara gutegura neza uko azamurika Album ye, King James azereka BRALIRWA gahunda z’uko azayishyira hanze maze ahabwe inkunga ya miliyoni 10 na BRALIRWA.
  • Icyiciro cya 3: Buri kwezi ibihumbi 500 (igihe cy’umwaka): Uyu ni umushahara uyu muhanzi azajya ahabwa buri kwezi nk’umuhanzi watsindiye umwanya wa mbere mu irushanwa rya PGGSS II kandi ukora ibikorwa byo kwamamaza bitandukanye by’uruganda rwa BRALIRWA.
  • Icyiciro cya 4: Amashusho abiri (2) azatwara miliyoni: Umuhanzi King James yemerewe gukora amashusho y’indirimbo ebyiri aho yifuza haba mu Rwanda, muri Afurika cyangwa se ku wundi mugabane agahabwa miliyoni imwe yo gukora ayo mashusho.

Izi miliyoni zose hamwe uziteranyije usanga zihwanye na miliyoni 24 King James yemerewe guhabwa nk’umuhanzi watsindiye umwanya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma super Star.

Ntiharamenyekana niba Jay Polly waje ku mwanya wa Kabiri muri iri rushanwa yaba yasezerewe amaramasa cyangwa se niba hari ikindi gihembo azagenerwa. Gusa kugeza ubu, ibihumbi 500 (yahawe we na King James yo kugera kuri Final) n’icyemeza cy’uko yitabiriye amarushanwa ya PGGSS II yahawe (cyahawe buri wese wageze muri Top 10), nta kindi kintu cyatangajwe ko Jay Polly azahabwa nk’igihembo.

Umwaka ushize abahanzi 4 bageze ku cyiciro cya nyuma bagiye baterwa inkunga mu bikorwa byabo by’ubuhanzi by’umwihariko mu kumurika za Album zabo. Abo bahanzi ni Dream Boyz, King James, Jay Polly na Tom Close wahawe miliyoni 6 na Kotaro nk’iyo King James yahawe mu gihe cy’umwaka wose.

King James aririmba mu gitaramo cya nyuma cyitabiriwe na Jason Derulo

Jason Derulo aririmba mu gitaramo cyamamazwagamo Primus
Mbere yo kwakira igihembo King James atangarijwe ko ari we wegukanye intsinzi
Tom Close ashyikiriza King James igihembo cye
King James amaze gufata igihembo cy'umuhanzi wegukanye umwanya wa mbere muri PGGSS II
Akimara kumenya ko ari we utsinze, King James yahise ajya ku mavi

Foto: Davy Photographer (EAP)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages