Mu gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi barimo Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti zabo, cyabereye ahitwa Centre Culturel d’Auderghem mu mujyi wa Buruseli benshi basohotse bavuga ko bashimishijwe na King James.
Nyuma y’imbyino Nyarwanda n’ingoma z’Abarundi, King James wari waturutse mu Rwanda yeretse abakunzi be bari benshi ibyo yari yabahishiye byiza, nabo baranezerwa bigaragara.
Ariko nyuma y’igitaramo, King James ntiyashatse kugira icyo atangariza abanyamakuru bari baje ari benshi bamugana.
Justin Karekezi uhagarariye ishyirahamwe Team Production yateguye iki gitaramo, yashimishijwe n’uko igitaramo cyagenze ashimira abahanzi n’abitabiriye bose.
Ingoma z’Abarundi ndetse n’imbyino z’abakobwa n’abahungu za Kinyarwanda zanejeje abari bahari, mu ntore abantu bashimishijwe cyane n’umwana w’umuhungu w’imyaka 5 wahamirije biteye ubwuzu kandi adategwa, byerekana ko u Rwanda rw’ejo ruzakomeza umuco w’Abanyarwanda aho bari ku isi.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Masozera Robert na we yari yitabiriye iki gitaramo.
IGIHE yabashije kumenya ko mu mafaranga yabonetse muri icyo gitaramo igice kimwe kizashyirwa mu kigega Agaciro.


















TANGA IGITEKEREZO