Knowless na King James baratangaza ko bakundana bisanzwe nta rukundo rwihariye bafitanye rw’inshuti y’umuhungu n’iy’umukobwa (boyfriend-girlfiend) n’ubwo bakunda gufotorwa bari kumwe bahuje urugwiro. Bavuga ko ibihwihwiswa ko bakundana atari byo. Bavuga ko bahuzwa na Studio Kina Music ya Producer Clément ubu bari gukoreramo bombi n’ibindi bikorwa bya muzika barimo.
Mu kiganiro na IGIHE, Knowless yavuze ko impamvu abantu bakunze gukeka ko we na King James bakundana ari uko bababonana kenshi, akavuga ariko ko kugendana ari ibisanzwe kuko bari gukorana.
Yagize ati:”Ukuri ni uko King James ari inshuti yanjye bisanzwe atari umu copain (boyfriend) wanjye. Kandi producer uri kudukorera ni umwe, ni Clément Ishimwe wo muri Kina Music; usibye akazi kaduhuje n’ubucuti busanzwe nta kindi kintu kibyihishe inyuma”.
Knowless yongeraho ko hari byinshi King James ari kumufasha mu bijyanye n’ubuhanzi. Yagize ati:”Tubonana cyane bitewe n’ibikorwa turimo; ari kumfasha cyane kuri album yanjye ya kabiri. Ari kumfasha mu bitekerezo, mu muziki n’ibindi”.
King James yongeraho ko uretse iyi studio basigaye bahurira ahandi hantu hagera kuri hatatu (3) bahurira kenshi ari nayo mpamvu abantu baba baraketse ko bakundana. Anongeraho kandi ko ntacyo bitwaye.
Yagize ati:”Ubu ngubu asigaye yaraje gukorera muri Kina Music; kandi nanjye niho nkorera; akorera kwa Pastor P, niho nkorera; akorera muri Press It kwa Meddy Saleh, niwe uri kumukorera video nshya kandi nanjye niho nkorera. Urumva rero duhurira muri ibyo bintu byinshi, ugasanga kuba turi kumwe. Nta kintu bitwaye, nta kindi kintu kiri hagati yacu”.
King James avuga atsindagira ijambo ku rindi agira ati:”Ni inshuti yanjye bisanzwe, bitari boyfriend na girlfriend”.
Producer Clément Ishimwe, umwe mu bakunda kuba ari kumwe n’aba bahanzi bombi avuga ko bahorana kenshi ariko biturutse ku mikorere ya studio n’akazi k’ubuhanzi.
Yagize ati:”Abahanzi dukorana ntabwo duhuzwa n’akazi gusa tuba turi nk’umuryango. Turahura, tugasangira…”
Twabibutsa ko King James nta mukobwa bakundana ndetse na Knowless nyuma yo gutandukana na Safi nawe nta muhungu afite bakundana.
Zimwe mu ndirimbo nshya aba bahanzi bakoreye ahantu hamwe harimo Birandenga ya King James na Sinzakwibagirwa ya Knowless.
Indiririmbo ’Sinzakwibagirwa’ nshya ya Knowless


















TANGA IGITEKEREZO