Umuhanzi King James ubwo yamurikaga ku nshuro ya kabiri album ye ya kabiri yise ‘Umuvandimwe’, kuwa 13 Mutarama 2012 muri Auditorium nini ya Kaminuza y’u Rwanda abantu bakitabiriye ari benshi.
Bimwe mu byaranze iki gitaramo ni gutangira gitinze cyane kuko cyakerereweho amasaha agera kuri 3. Muri iki gitaramo, umuhanzi King James yaririmbiye abakunzi be indirimbo nshya zitazwi n’abakunzi be mu rwego rwo kubumvisha ibihangano byose biri kuri Album. Izo ndirimbo ni nka "Birandenga", "Ese warikiniraga", "Kuki unsize", "Mbabarira", "Nzajya Ngushima" na "Ubaye Uwanjye".
Muri iki igitaramo kandi hagaragayemo agashya k’uko umuhanzi Eric Senderi na Mako Nikoshwa batari bamenyerewe muri ibi bitaramo byo kumurika album. Senderi we yatunguranye mu ndirimbo ze abyinana n’ababyinnyi basetsa ku rubyiniro.
Hagaragayemo kandi umuhanzi Mako Nikoshwa utari uherutse kugaragara imbere y’abafana be. Uyu muhanzi waririmbye indirimbo ‘Tsigitsigi’ yatangarije IGIHE.com ko yishimiye kugaragara mu gitaramo cy’umuhanzi King James mu gushyira hanze album ye.
Yavuze kandi ko imwe mu mpamvu atakundaga kujya yitabira ibitaramo nk’ibi ari ukubera ko yari muri Uganda.
Ku ruhande rwe, King James wari wateguye iki gitaramo yavuze ko yishimye uko cyagenze. Yanavuze kandi ko yumva kuri we yageze kuri zimwe mu nzozi yateganyaga agitangira ubuhanzi. Yagize ati:"Gukorera igitaramo muri Kaminuza (NUR) yari imwe mu nzozi zanjye, kubera ukuntu bakunda umuziki wanjye, ukuntu bitabira ibitaramo, n’ukuntu batwereka ko bakunda umuziki nyarwanda”.
Abahanzi nka Tuff Gangz (Jay Polly, Fireman, Green P, Bull Dogg), Dream Boyz, Paccy na Edouce bari bararanzwe ko bazaza ntibabashije kugaragara muri iki gitaramo.
Umuhanzi King James yaherukaga kumurika iyi Album Umuvandimwe mu gitaramo cyabaye kuwa 10 Ukuboza 2011, kuri Stade Ntoya y’i Remera i Kigali.
Amwe mu mafoto y’igitaramo IGIHE.com twabashije kubona:
Foto: Plaisir Muzogeye-Umuseke.com


















TANGA IGITEKEREZO