Nyuma y’igitaramo King James yakoreye i Buruseli tariki ya 13 ukwakira ku butumire bwa Team Production agashimisha abari bakitabiriye, bamusabye kongera akabaririmbira.
Nk’uko Justin Karekezi, uhagarariye ishyirahamwe Team Production, yabitangarije IGIHE King James azongera ataramira abakunzi be bo mu Bubiligi tariki ya 27 Ukwakira i Buruseli.
Karekezi avuga ko yahamagaye King James kuri telephone i Paris mu Bufaransa aho ari yagiye gutaramira Abanyarwanda n’inshuti zabo bahatuye, amubwira ko abakunzi be i Buruseli bifuza kongera kumubona akabataramira mbere y’uko asubira mu Rwanda ku wa mbere tariki ya 29 Ukwakira, King James amusubiza ko atakwanga gushimisha abakunzi be cyane cyane ko i Buruseli ngo yakunze uko bamwakiriye n’uko bategura ibitaramo.
Icyo gitaramo kizaba ku wa gatandatu tariki ya 27 Ukwakira gitangire saa tanu z’ijoro aho bita Scénario, Place Eugène Simonis N° 18 muri komine ya Molembeek, kwinjira ngo ni amayero 10 na 20 mu myanya y’icyubahiro (VIP).
Uwo mugoroba kandi uzagaragaramo Deejay Princess Flor uzasusurutsa abantu nawe muri uwo mugoroba. Deejay ngo niwe ukunze gukorana n’Abahanzi benshi baturuka mu Rwanda.
Ikigaragara mu bakunzi b’umuziki b’Abanyarwanda, ni uko bashimishwa cyane no gutaramirwa n’abasore n’inkumi b’Abahanzi baririmba indirimbo zigezweho zo mu Rwanda, bimaze kuba umuco mu Bubiligi nta mezi atatu ashira Abahanzi b’Abanyarwanda bataje kuhataramira, byerekana ko umuziki nyarwanda wambutse imipaka, bigatuma n’Abahanzi nyarwanda bamenyera gutegura ingendo n’ibitaramo byo hanze y’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO