Umuhanzi King James, uzwi cyane mu ndirimbo ‘Narashize’, kuri ubu aragaragara mu nyogosho itari imenyerewe. Iyi nyogosho igaragara cyane mu mashusho (atarasohoka) y’indirimbo ye ‘Birandenga’ aheruka gufatira i Burundi kuri Lac Tanganyika.
Mu kiganiro na IGIHE, uyu muhanzi wakunze kurangwa n’udushya twinshi mu marushanwa ya PGGSS I, avuga ko iyi nyogosho nta handi hantu yayibonye cyangwa se yayikuye ko ahubwo ari uko yabonye imubereye kandi ijyanye n’umutwe we agahitamo kuyiyogoshesha.
Yagize ati:”Naratekereje ndeba style mbona imbereye.”
King James, uvuga ko azajya anyuzamo akiyogoshesha izindi nyogosho zitazwi, avuga ko kwiyogoshesha uburyo bwe yihimbiye yumva biba bikenewe nk’umuhanzi.
Agira ati:”Nk’uko uhimba indirimbo yirukanka ejo ugahindura ugahimba igenda gake; ugomba no guhindura uko ugaragara.”
Avuga kandi ko ibi nta kibazo na gito bitera mu rugo iwabo, aho abana n’ababyeyi be kuko basanzwe babizi. Yagize ati:“Barabizi ko ndi umuririmbyi kandi ndi urubyiruko, baba babona ari ibisanzwe.”
Uyu muhanzi aherutse gukorerayo ibitaramo 2 mu Burundi; birimo icyo yakoreye muri Club Olympia ya Dj Bissosso wo mu Rwanda ndetse n’icyo yakoreye kuri Musée Vivant i Bujumbura.
Indirimbo ’Birandenga’ ni imwe mu zizagaragaramo iyi nyogosho ya King James.
Uretse King James, umuhanzi Lil-G nawe ajya akunda kugaragaraho inyogosho zidasanzwe.
Dore amwe mu mashusho yafashe y’indirimbo ‘Birandenga’ izagaragaramo iyi nyogosho:
King James avuga ko arangije gukora indirimbo
Foto: Richard IRAKOZE


















TANGA IGITEKEREZO