Itsinda ry’abasore batanu b’abanyarwanda biga mu Buhinde UNIFIED 5, mu rwego rwo gushimisha abanyafurika biga muri kiriya gihugu batumiye umuhanzi Kitoko mu bitaramo bibiri bizaba ku itariki ya 19 na 20 ukwakira2012 mu mijyi ibiri itandukanye igize igihugu cy’u Buhinde.
Ibi bitaramo byiswe PANAFRICANISM, ku munsi wa mbere uyu muhanzi Kitoko azaririmbira mu majyepfo y’ubuhinde muri Hotel Shevaroys hanyuma ku munsi wa kabiri ataramire mu majyaruguru y’u Buhinde muri Leta ya Punjab ahitwa Sajan Palace
Inkuru dukesha Sam Khan Faith, umwe mu bateguye ibi bitaramo, ngo iki gitekerezo cyaje bitewe n’uko bakumbura ibibera iwabo bakifuza ko nabo byabageraho mu rwego rwo kwiyibutsa Afurika muri rusange dore ko ubusanzwe babikurikiranira kuri za internet cyangwa mu binyamakuru, ibi ni byo byatumye bagira igitekerezo cyo kwishyira hamwe bakura itsinda ari na bwo bwo bwa mbere ubu bagiye gukora ibitaramo.


















TANGA IGITEKEREZO