Umushinga usakaza amahoro washinzwe n’umuhanzi Kizito Mihigo, Fondation KMP (Kizito Mihigo pour la Paix), ufatanyije na World Vision, basuye amashuri yo mu karere ka Bugesera mu mujyi wa Nyamata, batanga ubutumwa bukuza umuco w’imbabazi, ubwiyunge n’amahoro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abanysehuri b’i Nyamata bari bakereye ari benshi kumva ubutumwa bwa KMP mu cyumba cy’inama cya “Café de Nyamata”, ku gicamunsi cyo kuwa 20 Gashyantare 2013 kugeza ahagana i saa moya z’umugoroba.
Ubutumwa bwatambukijwe mu gitaramo cy’indirimbo za Kizito Mihigo, ikinamico yakinwe n’abanyamuryango ba KMP, umuvugo wa Aimé Valens Tuyisenge, n’inanga ya Kinyarwanda yacuranzwe na Sofia Nzayisenga.
Gusura abanyeshuri b’i Nyamata byari muri gahunda Fondation KMP yise “Inkunga y’ubuhanzi mu burere mboneragihugu”, ugizwe n’ibitaramo by’ubuhanzi mu mashuri yose y’u Rwanda, bigamije gutanga ubutumwa bw’Imbabazi, Ubwiyunge n’Amahoro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi; ibyo bitaramo, Fondation KMP ibikora ifatanije n’umuryango w’abanyamerika World Vision.
Kizito Mihigo aganira na IGIHE nyuma y’igitaramo yatangaje ko World Vision na KMP bifatanya gukora ibitaramo kuko bifitanye isano ikomeye, byombi ari imiryango ikomoka mu kwemera kwa gikirisitu, nyamara igakorera ibikorwa byayo abantu b’ingeri zose.
Kizito Mihigo mbere yo kuririmba yabanzaga ubutumwa bw’imbabazi, amahoro n’iterambere nyuma ya Jenoside, asubiramo interuro igira iti “ Nta mahoro twagira turamutse tudafite iterambere, nta n’iterambere twagira turamutse tudafite amahoro. Amahoro n’iterambere ni magirirane ”.
Mu gihe habura iminsi mike ngo u Rwanda rujye muri gahunda yo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 19, Kizito Mihigo yakanguriye urubyiruko rwo mu mashuri y’i Nyamata, kuzibuka neza birinda guheranwa n’agahinda no kugira umujinya, ahubwo bagashishikarira gukura amasomo mu mateka yaranze u Rwanda.
Mu magambo ye, Kizito yongeye kwerekana ko inzira y’akababaro yanyuzemo muri Jenoside, ariyo yamubereye inganzo y’ibikorwa akora. Mu ndirimbo ye yitwa “Iteme”, yagarutse ku magambo agira ati “Nzifashisha agahinda n’akababaro nagize, mpe abandi ibyishimo, ariko sinzigera nkoresha ibyishimo nahawe ngo mbababaze.”
Umuhanzi Sofia Nzayisenga abinyujije mu nanga ya Kinyarwanda yacuranze, ndetse aherekeza n’umusizi Valens Tuyisenge wavuze umuvugo we “Nyuma y’ubugi hari ubuki.”
Nyamara n’ubwo izo ndirimbo n’imivugo byari byiza, ikinamico yakinwe n’abanyamuryango ba Fondation KMP yashimishije abanyeshuri cyane, uburyo yabahaye ubutumwa bwiza mugihe gito itabarambiye.
Muri iyi kinamico y’iminota cumi n’itanu, havugwamo inkuru y’umwana wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaza kwiyahura mu biyobyabwenge; we na bagenzi be baza gukora agakungu, bakajya bakubita abana b’abanyeshuri babaga hanze y’u Rwanda mbere ya Jenoside. Uyu mwana yaje guhindurwa n’umukobwa bakundananaga wavukiye muri Uganda, nyuma yo kujyana mu rusengero maze bakigishwa ku mugabo witwaga Sawuli, watotezaga abakirisitu akaza guhinduka, akitwa Pawulo.
Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Bugesera n’uwaje ahagarariye World Vision, bahamagariye urwo rubyiruko gukunda ubuhanzi bufite ireme kandi butanga ubutumwa, no kwirinda ibibashuka bikabatesha umurongo w’ibyo biyemeje.



















TANGA IGITEKEREZO