00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri 25 b’Abanyamerika basuye KMP ya Kizito Mihigo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 25 February 2013 saa 04:52
Yasuwe :

Abanyeshuri 25 b’ishuri ryisumbuye ryo muri Leta ya Vermon muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Harwood Union High School, basuye Fondation KMP(Kizito Mihigo pour la Paix) ngo bamenye iby’ubutumwa itanga burimo kubaka imbabazi n’ubwiyunge mu muryango nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abo banyeshuri b’Abanyamerika, Kizito Mihigo yabakiriye ku cyicaro cya KMP i Remera ku itariki ya 23 Gashyantare 2013, baherekejwe n’abarimu babo, abasobanurira amateka ya Jenoside (…)

Abanyeshuri 25 b’ishuri ryisumbuye ryo muri Leta ya Vermon muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Harwood Union High School, basuye Fondation KMP(Kizito Mihigo pour la Paix) ngo bamenye iby’ubutumwa itanga burimo kubaka imbabazi n’ubwiyunge mu muryango nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abo banyeshuri b’Abanyamerika, Kizito Mihigo yabakiriye ku cyicaro cya KMP i Remera ku itariki ya 23 Gashyantare 2013, baherekejwe n’abarimu babo, abasobanurira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; abagaragariza ko Jenoside itatunguranye, yateguwe na mbere ya 1994; igirwamo uruhare n’abantu batandukanye, abanyapolitiki, abanyeshuri, abahanzi, n’abandi.

Nk’umuhanzi, Kizito Mihigo yabwiye abo banyeshuri ko ubuhanzi bwagize uruhare mu gucengeza amacakubiri n’urwango; abahanzi bamwe bashishikariza Abahutu kwica Abatutsi. Kizito yabahaga n’ingero z’indirimbo zimwe na zimwe zatambukaga kuri Radio Rwanda na radiyo RTLM zacengezaga mu banyarwanda urwango n’amacakubiri ku buryo bwumvikana.

Nyuma ya Jenoside ariko Kizito Mihigo yabwiye abo banyeshuri ko nubwo ubuhanzi bwakoreshejwe mu kwica, bwakoreshwa mu gukiza, ati “Niba bwarakoreshejwe mu kubiba amacakubiri kandi bikagira ingaruka, ubu noneho ubuhanzi bukwiye gukoreshwa mu kubaka ubumwe.”

Kizito Mihigo yahaye abo banyeshuri ubuhamya bumwerekeyeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na nyuma yayo, ari nabwo bwamuteye gushinga KMP ikwirakwiza ubutumwa bw’imbabazi, amahoro n’ubwiyunge.

Kizito yababwiye kandi ibikorwa by’ubukangurambaga KMP imazemo igihe mu byiciro binyuranye by’abanyarwanda.

Abanyeshuri bamubajije aho ubwiyunge bugeze mu Rwanda, Kizito Mihigo abasubiza ko Leta y’u Rwanda yakoze akazi gakomeye kuva mu mpera z’umwaka wa 1994, ubu bwateye imbere, nyamara ariko ababwira ko kugera ku bwiyunge buri wese hari icyo asabwa gukora, Kizito we nk’umuhanzi ati “Ibyo KMP ikora ni umusanzu w’umuhanzi” muri iyo nzira.”

Steve Rand wari uyoboye abo banyeshuri, yavuze ko gusura KMP byababereye isomo rikomeye, kuko bifuza ko abanyeshuri babo bagira indangagaciro z’ubumuntu bize kandi bemera ko hari amasomo bakuye ku Rwanda.

Ishuri rya Harwood Union High School riherereye muri Leta ya Vermon muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryashinzwe mu mwaka wa 1967, ryitirirwa Dr. Charles Harwood, umugabo ufatwa nk’intwari muri iyo Leta.

Abanyeshuri b'Abanyamerika bari ku cyicaro cya KMP

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages