00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fondation ya Kizito Mihigo ikomeje ubukangurambaga ku burere mboneragihugu n’amatora

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 10 June 2013 saa 10:27
Yasuwe :

Nk’uko Fondation yashinzwe n’umuhanzi Kizito Mihigo, KMP (Kizito Mihigo pour la Paix), imaze iminsi itangiye igikorwa cy’ubukangurambaga mu gihugu hose, ikangurira Abanyarwanda gukunda igihugu no kugira uruhare muri gahunda za Leta, by’umwihariko kuzitabira amatora y’abadepite yo muri Nzeri 2013, iyo gahunda yakomereje no mu tundi turere nyuma ya ka Rulindo cyatangiriyemo.
Iki gikorwa Fondation KMP ikora ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, cyatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru, (…)

Nk’uko Fondation yashinzwe n’umuhanzi Kizito Mihigo, KMP (Kizito Mihigo pour la Paix), imaze iminsi itangiye igikorwa cy’ubukangurambaga mu gihugu hose, ikangurira Abanyarwanda gukunda igihugu no kugira uruhare muri gahunda za Leta, by’umwihariko kuzitabira amatora y’abadepite yo muri Nzeri 2013, iyo gahunda yakomereje no mu tundi turere nyuma ya ka Rulindo cyatangiriyemo.

Iki gikorwa Fondation KMP ikora ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, cyatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru, kuwa Mbere tariki ya 3 Kamena 2013. Nyuma yo gusura Akarere ka Rulindo muri iyo ntara, umuhanzi Kizito Mihigo na Fondation ye basuye Akarere ka Gakenke na Gicumbi.

Mu ntara y’Iburasirazuba mu cyumweru gishize, Kizito Mihigo yataramiye mu karere ka Gatsibo.

Fondation KMP itangaza ko izagera mu turere twose, ariko ngo bazabanza basure duke muri buri ntara, nyuma hazabeho n’icyiciro cya kabiri cyo kujya mu turere twasigaye.

Muri ibi bitaramo, Kizito Mihigo atanga ubutumwa bwo gukunda igihugu no kugira uruhare mu buzima bwacyo, akagusha cyane ku kamaro k’amatora by’umwihariko kuri gahunda y’Amatora y’abadepite ateganyijwe mu kwezi kwa cyenda.

Kizito Mihigo afite indirimbo nshya yahimbiye icyo gikorwa cy’ubukangurambaga, IGIHE.com ikazazibagezaho bidatinze.

Usibye Kizito Mihigo kandi, muri ibi bitaramo hagaragara umuhanzi Sofia Nzayisenga mu nanga gakondo, ndetse kuri uyu wa Gatandatu ubwo KMP yari muri Gatsibo, Kizito Mihigo yari yaherekejwe n’umuhanzi Ama-G the Black, uzwi cyane mu njyana itandukanye cyane n’iya Kizito Mihigo.

Ubwo IGIHE.com yabazaga impamvu KMP yajyanye uwo muhanzi, Kizito Mihigo yasubije ko ibitaramo nka biriya by’ubukangurambaga, biba bigenewe ibyiciro byose by’Abanyarwanda, harimo n’urubyiruko rukunda injyana zitandukanye.

Kizito yagize ati “Mu rubyiruko rw’u Rwanda harimo abakunda injyana yanjye, ariko hari n’abandi benshi bakunda injyana nka Hip-up, n’izindi. Abo rero nabo tuba dushaka guhura nabo tukaganira ku ndangagaciro z’igihugu cyacu. Ntibakwiye kuza ngo bicwe n’irungu.

Ibi bitaramo bizakomereza mu Ntara y’Iburasirazuba n’Iburengerazuba. IGIHE.com izagenda ibakurikiranira uko ibi bitaramo bizajya bigenda.

Mu Karere ka Gicumbi, Igitaramo cyabereye hafi y'isoko rya Mutete
AmaG the Black yafashije Kizito gususurutsa abanyagatsibo
Mu Karere ka Gatsibo igitaramo cyabereye i Kiramuruzi cyitabiriwe n'imbaga
Abaturage bagira umwanya wo gusubiza ibibazo bijyanye n'uburere mboneragihugu
I Gakenke abasheshe akanguhe babyinnye karahava
Abayobozi b'inzego z'ibanze nabo bahabwa ijambo. Uyu ni umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages