Umuhanzi Kizito Mihigo na Fondasiyo ye KMP (Kizito Mihigo pour la Paix) bakomeje ubukangurambaga bakora mu turere twose tw’igihugu, ku burere mboneragihugu.
Nyuma yo gusura uturere twa Rulindo, Gakenke, Nyabihu, Rubavu, Gicumbi, Gatsibo, Kirehe, Kayonza, Rwamagana, Ngoma, Nyagatare, Rusizi, Nyamasheke, Huye, Nyaruguru, Nyanza, Ruhango na Kamonyi, Kizito Mihigo aherekejwe na Fondation ye ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), basuye abaturage b’uturere twa Gasabo na Gisagara babataramira mu ndirimbo ziganjemo ubutumwa bwo gukunda igihugu, kubaka amahoro n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside, ndetse no kwitegura amatora y’abadepite yo muri Nzeri 2013.
Mu karere ka Gasabo igitaramo cyabereye mu mujyi wa kabuga, naho mu karere ka Gisagara, igitaramo kibera mu kagari ka Nyaruteja, Umurenge wa Nyanza, hafi y’umupaka n’u Burundi.
Muri ibi bitaramo KMP ikorera mu turere twose tw’u Rwanda, Kizito Mihigo atumira bamwe mu bahanzi b’ibyamamare hano mu Rwanda mu njyana zitandukanye. Aha twavuga nka Sofiya Nzayisenga ucuranga inanga ya Kinyarwanda, Ama-G the Black ukunzwe cyane mu njyana ya Hip Hop ndetse na Uncle Austin wagaragaye mu gitaramo cya KMP mu karere ka Gisagara.
Kuwa kabiri tariki ya 2 Nyakanga, mu kiganiro “Umusanzu w’Umuhanzi” KMP icisha kuri Televiziyo y’u Rwanda buri wa kabiri i saa yine z’ijoro, Kizito Mihigo yavuze ko iyi gahunda y’ubukangurambaga ku burere mboneragihugu iri mu bikorwa bisanzwe by’iyi Foundation.
Kizito yavuze ko uyu muryango ayoboye, n’ubwo utegamiye kuri Leta, utazigera ushidikanya kugira ubufatanye na Leta mu bikorwa bifitiye inyungu Abanyarwanda, cyane cyane mu nzira y’Amahoro n’Ubwiyunge.
Ibi bitaramo bizakomereza mu turere twa Muhanga na Kicukiro.








TANGA IGITEKEREZO