Umuhanzi Kizito Mihigo yaneguye imyemerere imwe n’imwe y’amadini ibuza Abanyarwanda kwitabira gahunda zitandukanye za Leta, harimo no gufata indangamuntu mu bitaramo yakoreye mu turere twa Rubavu na Nyabihu kuwa Gatandatu tariki ya 15 na bukeye bwaho.
Hashize ibyumweru bibiri umuhanzi Kizito Mihigo na Fondation yashinze, KMP (Kizito Mihigo pour la Paix), batangiye gahunda y’ubukangurambaga bise “Umusanzu w’Umuhanzi mu burere mboneragihugu ku matora”. Ni ibitaramo by’ubuhanzi bigenewe abaturage bose, bikabera mu turere twose uko ari 30, bigakorwa ku bufatanye bwa Fondation KMP na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC).
Nyuma y’Akarere ka Kirehe, kasuwe ku wa Gatanu mu cyumweru turangije, ibyo bitaramo byakomereje mu turere twa Rwamagana, Ngoma, Rubavu na Nyabihu.
Usibye ubutumwa bwo gukunda igihugu, ubuvuga ku bwiyunge, ubwo kubaha no kuzirikana Amateka y’u Rwanda (ameza ndetse n’amabi), no kuyubakiraho hubakwa ejo heza h’igihugu, Umuhanzi Kizito Mihigo yaneguye cyane abanyamadini bamwe na bamwe, babuza abayoboke babo kwitabira gahunda za Leta nko kwiyandikisha kuri lisiti y’itora no kwitabira amatora nyirizina, gufata irangamuntu ndetse no kurahira mu mirimo imwe n’imwe ya Leta.
Umuhanzi Kizito Mihigo ngo asanga imyemerere nk’iyo ishobora kubangamira iterambere rya buri muntu, kandi nta yindi nyungu n’imwe imufitiye.
Yagize ati “Nta kwemera na kumwe gukwiye kubuza umuntu kugira uruhare mu iterambere rye cyangwa irya sosiyete, kuko Imana yaduhaye ubwenge ngo tubukoreshe. Ahubwo kwemera Imana, aho kutugira ba ntibindeba, bikwiye kudutera umurava wo kwigana iyo Mana twemera kandi dukunda, natwe tukitoza kurema no gukunda.”



















TANGA IGITEKEREZO