Muri iyi ndirimbo atangira avuga ko “gupfobya amateka ni nko kwiyanduriza umwambaro, kuyahakana byo ni nko kwihakana abakubyaye.”
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kizito yatangaje ko yatangiye gutunganya ibihangano bishya byo kwibuka, iyi ndirimbo ikaba ari kimwe muri byo.
Yatangaje kandi ko yiteguye kuzifatanya n’abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka hirya no hino, ibintu yaherukaga mu 2013.
Ubwo Kizito Mihigo yafungwaga ntabwo ibihangano bye byongeye gukoreshwa ahantu hatandukanye harimo n’ibirimo ubutumwa bwo Kwibuka.
Izirimo ‘Twanze Gutoborerwa Amateka’, ‘Ijoro Ribara Uwariraye’, ‘Tugire Umutima wa Kimuntu’, zakoraga ku mitima ya benshi ariko ntibongeye kuzumva.
Yavuze ko ku giti cye ntawe abuza kuzikoresha ariko ko nta n’uwo yabitegeka.
Ati "Bitewe n’ubutumwa abantu bashaka gutambutsa cyangwa kumva, bashobora gukoresha ibihangano byanjye cyangwa ntibabikoreshe, ariko njye mba nabihimbye kugira ngo bifashe abantu kwibuka biyubaka"
Yatangaje ko by’umwihariko ateganya gushyira hanze indirimbo yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25 ijyanye n’uyu mwaka.
‘Abarinzi b’Amateka’, ni indirimbo ya kane Kizito Mihigo ashyize ahagaragara nyuma y’ifungurwa rye muri Nzeri 2018.
Izabanje ni izivuga ku ijambo ry’Imana nk’iyitwa ‘Aho kuguhomba yaguhombya’, ‘Tereza w’Umwana Yezu’ na ’Uzabe Intwari’ yahimbiye kwizihiza umunsi intwari z’igihugu.
Amajwi y’iyi ndirimbo nshya ya Kizito yatunganyirijwe muri The Sound Studio ya Producer Bob mu gihe amashusho yafashwe na RDay Entertainment ya Producer Mussa.
TANGA IGITEKEREZO