Umuhanzi Kizito Mihigo aratangaza ko kuri iki Cyumweru ku itariki ya 30 Nzeri 2012, ashyira ahagaragara Indirimbo nshya AGACIRO K’ABANYARWANDA yiyemeje guhimba nk’inkunga yo gushyira mu kigega Agaciro.
Nk’uko kizito yabitangarije IGIHE, kuri iki cyumweru ubwo aza kuba ari umutumirwa mu kiganiro “Sunday Night” gica kuri Radio Isango Star (91.5) gihita buri cyumweru guhera i saa mbiri n’igice z’ijoro, nibwi ari bushyire ahagaragara indirimbo Agaciro k’Abanyarwanda, akaza gusobanurira abanyarwanda iby’iyo ndirimbo ye nshya.
Kizito Mihigo atangaza ko yahimbye indirimbo yise “AGACIRO K’ABANYARWANDA”, agamije gushishikariza abanyarwanda kwitabira igikorwa cyo gutera inkunga ikigega Agaciro.
Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro ikigega “Agaciro Development Fund” ku itariki ya 26 Kanama 2012 muri Serena Hotel, abantu banyuranye bafashe ijambo bavuga inkunga bashyize muri icyo kigega, ariko umuhanzi Kizito we usibye gutanga inkunga y’amafaranga yiyemeza no gutanga inkunga itari amafaranga, inkunga y’indi ayinyuza mu mpano y’ubuhanzi.



















TANGA IGITEKEREZO