Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’ibonekerwa ryabereye I Kibeho kuva mu mwaka wa 1981 kugeza muri 1989, bimaze kuba akamenyero ko ku itariki ya 27 na 28 Ugushyingo, buri mwaka umuhanzi Kizito Mihigo asubira ku ivuko rye mu karere ka Nyaruguru, akifatanya n’abakristu baba bahateraniye.
Buri mwaka kuri ayo matariki, umuhanzi Kizito Mihigo atangayo igitaramo gikomeye kigizwe n’indirimbo zisingiza Imana ndetse n’izirata Bikira Mariya.
Mu gihe umuhanzi Kizito Mihigo ari kwitegura kujya gutanga icyo gitaramo ngarukamwaka, yashyize ahagaragara amashusho ya zimwe mu ndirimbo yahimbye vuba aha zivuga iby’i Kibeho, zikomoza ku butumwa bwahatangiwe mu byo Kiliziya Gatorika yita ibonekerwa.
Izo ndirimbo Kizito Mihigo yakoreye amashusho ni YOHANI YARABYANDITSE, UMURWA W’UMWAMIKAZI na NYINA WA JAMBO.
Amashusho agaragara muri izi ndirimbo zose, ni ay’ibitaramo uyu muhanzi yagiye akorera aho i Kibeho muri Nyaruguru. Yatunganijwe na Producer Tenny Terrance, usanzwe uzwi mu gutunganya ikiganiro UMUSANZU W’UMUHANZI gica kuri Televiziyo y’u Rwanda buri wa Kabiri saa yine z’ijoro.
Reba hano amashusho y’izo ndirimbo:
YOHANI YARABYANDITSE
UMURWA W’UMWAMIKAZI: http://youtu.be/ElPFAC8U148
NYINA WA JAMBO: http://youtu.be/chK_UjAQA9Q


















TANGA IGITEKEREZO