Ku Cyumweru tariki ya 14 Ukwakira 2012, umuhanzi Kizito Mihigo aherekejwe na Fondation KMP, batanze igitaramo cy’imbonekarimwe ku Gisenyi mu karere ka Rubavu cyahuje urubyiruko rwo muri Congo n’urwo mu Rwanda.
Iki gitaramo cyatangaga ubutumwa bw’Amahoro cyagombaga kubera mu mujyi wa Goma nyamara ntibyashoboka kubera ibibazo by’umutekano muke bityo kimurirwa mu mujyi wa Rubavu.
Cyitabiriwe n’urubyiruko rw’Abanyekongo ndetse n’Abanyarwanda bo mu mujyi wa Rubavu benshi.
Umuhanzi Kizito Mihigo na Fondation ye bateguye iki gitaramo ku bufatanye na Ambassade y’Abanyamerika mu Rwanda, bavuga ko bashatse gushyira ijwi ryabo hejuru, ngo bashimangire ubuvandimwe bw’Abanyarwanda n’Sbanyekongo muri iki gihe cy’intambara mu Burasirazuba bwa Congo.
Kizito yagize ati “Mu bihe nk’ibi by’intambara mu karere, Fondation yacu iba ifite akazi kuko intego yayo ya mbere ari uguharanira amahoro.”
Yakomeje agira ati “Uruhare rw’umuhanzi mu bihe nk’ibi, ni uguhora yibutsa abantu ko ikibahuje kirusha agaciro ikibatandukanya, ko bose ari ibiremwa muntu binganya agaciro kandi bireshya imbere y’Imana yabiremye.”
Muri iki gitaramo kandi, Fondation KMP yafatanije n’urubyiruko rw’Abanyeshuri bo muri RTUC ishami rya Gisenyi, rugizwe n’Abanyekongo ndetse n’Abanyarwanda.
Uru rubyiruko rwibumbiye mu itsinda ryitwa “Les Batisseurs de Paix” (Abubatsi b’Amahoro), rwakinnye ikinamico y’iminota cumi n’itanu, igaragaza uburyo Abanyarwanda n’Abanyekongo bagiye bafitanye amasano ya kure.
Muri iyi kinamico imiryango y’Abanyekongo n’iy’Abanyarwanda bari bafite abana bigana mu bihugu byombi maze bakanagendererana.
Nyamara imiryango yombi yabanje kujya yanga kwakira abana bo mu kindi gihugu, kugeza ubwo isanze mu bisekuru byayo hari bamwe bafitanye isano y’amaraso n’abo mu gihugu cy’abaturanyi.
Mbere y’iyi kinamico kandi, umwe mu bagize iri tsinda rya les Batisseurs de Paix, Celestin Kanyamusoro, yavuze umuvugo washimishije benshi.
Umuhanzi Kizito Mihigo wabanzaga gusobanura indirimbo ze mbere yo kuziririmba, yibanze cyane ku butumwa bw’imbabazi zisabwa kandi zigatangwa, ngo kuko ari yo mvano y’Amahoro arambye.
Kizito Mihigo yagize ati “Iyo umuntu adafite amahoro y’umutima, ntashobora no guha amahoro mugenzi we.”
Yongeye gutanga ubuhamya bw’ibyo yanyuzemo muri Jenoside, maze abihuza n’indirimbo ye IJORO RIBARA UWARIRAYE.
Iki gitaramo cyatangiye ahagana i saa cyenda n’igice (15h30) kirangira hafi saa moya z’umugoroba. Indirimbo zakunzwe cyane muri iki gitaramo, ni ITEME, NYINA WA JAMBO n’INUMA.
Mbere y’iki gitaramo kandi, Kizito Mihigo yifatanije n’abakristu ba Paruwasi ya Gisenyi mu misa ya gatatu aho padiri yamuhaye umwanya atanga ubutumwa burambuye, ndetse abaririmbira na zimwe mu ndirimbo za Kiliziya yahimbye ziririmbwa mu Misa.
Kizito yavuze ko kwifatanya n’Abakristu Gaturika mu misa bituma akomeza kuzirikana imvano y’ubutumwa atanga.
Mbere yo kujya ku Gisenyi, Foondation KMP yabanje muri Gereza ya Muhanga
Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Ukwakira, Fondation KMP yari yasuye gereza ya Muhanga aho Kizito Mihigo n’abanyamuryango ba KMP bataramanye n’abagororwa mu ndirimbo ziganjemo ubutumwa bw’Imbabazi n’Ubwiyunge.
Iyi gahunda yo gusura gereza zinyuranye, iri mu mushinga Kizito Mihigo yise INKUNGA Y’UBUHANZI MU KUGORORA.


















TANGA IGITEKEREZO