Ku nshuro ya 18 Abanyarwanda bibuka kandi bakunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhanzi Kizito Mihigo yageneye ibihe byo kwibuka Jenoside indirimbo ye nshya yise “Ijoro ribara uwariraye”, nk’igihangano cye nyamukuru atuye Abanyarwanda muri ibi bihe.
Urubuga rwe rwa internet ( www.kizitomihigo.com ) ndetse n’urwa Fondation ye ( www.kmp.rw ) zombi zashyize ahagaragara indirimbo ye nshya yitwa IJORO RIBARA UWARIRAYE. Muri iyo ndirimbo IJORO RIBARA UWARIRAYE umuhanzi Kizito Mihigo aratanga ubutumwa butatu bw’ingenzi: Arahamagarira abacitse ku icumu kuvuga ibyababayeho, arasaba Abanyarwanda gutega amatwi abacitse ku icumu n’ubwo ibyo bavuga byaba bitaryoheye amatwi, akanasaba Abanyarwanda kumenya kuba abahamya b’indangagaciro z’Ubumuntu, Ubumwe n’Ubwiyunge, Ukwizera n’Urukundo ku isi yose.
Ubutumwa bwa mbere: Guhamagarira abacitse ku icumu kuvuga ibyababayeho
Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo, umuhanzi Kizito Mihigo atangira agira ati: “Ijoro ribara uwariraye, ni twebwe tuzaburira isi”. Ibi birashimangira ibyo uyu muhanzi yatangaje mu gitaramo Nyarwanda kuri Televiziyo y’u Rwanda kuwa 1 Mata, ubwo yavugaga ati: “Ubuhamya bw’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bufitiye akamaro ababutanga bukakagirira igihugu, ndetse bukakagirira n’amahanga.
Ubutumwa bwa kabiri: Gusaba Abanyarwanda bose gutega amatwi abacitse ku icumu
Mu gitero cya mbere kibimburira iyi ndirimbo, umuhanzi Kizito Mihigo araririmba ati : ”Rubanda banyimye amatwi, ngo ni uko akenshi jye mvuga ishavu, ntibazi ko muri iryo shavu ariho hashibutse imbaraga z’u Rwanda, ntibazi ko muri iryo shavu ariho hashibutse amababa y’inuma yanjye”
Iyi nteruro ku bazi indirimbo z’uyu muhanzi ifite aho ihuriza ubutumwa n’indirimbo ye yo hambere yise “Ndibutse”, aho yagaragazaga akababaro k’abacitse ku icumu rya Jenoside, kandi agasaba akomeje ko Imana n’abantu babatega amatwi.
Mu gitero cya kabiri cy’iyi ndirimbo nshya, Kizito Mihigo aragira ati: “Hari abantu babona umwanana w’insina bakibagirwa inguri, bavoma amazi y’iriba bakibagirwa isoko.” Akomeza agira ati: “Abo banyibutsa ikiremwamuntu gitinya kwibuka, ngo ni uko amateka yacyo ari mabi”
Inyikirizo ya Kabiri, igizwe n’amagambo ashimangira: “Amateka n’ubwo yaba ari mabi, twe tuzayavuga uko yabaye. Amateka n’ubwo yaba ababaje, twe tuzavuga amazina yayo, kuko ariho tuva twese, kuko ariyo nguri yacu dushingiraho ejo hazaza.”
Nk’uko mu buhanzi bwe ajya anyuzamo agakoresha imvugo-shusho, amagambo umwanana w’insina n’inguri yayo, ni amagambo Kizito Mihigo yifashishije cyane muri iyi ndirimbo nshyashya, nk’uko muri “Twanze gutoberwa amateka” yakoresheje imizi y’igiti, n’imbuto zacyo.
Ubutumwa bwa gatatu: Kubera amahanga abahamya b’ukwizera
Inyikirizo y’iyi ndirimbo irangizwa n’amagambo agira ati: “ Kuko twamenye amacakubiri, ni twebwe tuzahamya ubumwe. Kuko twagiriwe urwango, tuzabe abahamya b’urukundo. Tuzabe imbuto z’umugisha zeze ku giti cy’umuruho, tuzabe amashami y’ibyishimo yashibutse mu ishavu”
Kanda hano urebe indirimbo “Ijoro Ribara Uwariraye"
Iyi ndirimbo nshya “Ijoro Ribara Uwariraye” ije ikurikira izindi umuhanzi Kizito Mihigo yashyize ahagaragara mbere zifashishwa mu bihe byo kwibuka, nka “Twanze Gutoberwa amateka”( http://youtu.be/qyFcUMhjEJU) , ivuga ku kwita ku bahungabana yise “Tugire umutima wa Kimuntu“ (http://youtu.be/4986BNwvkso), na “Ndibutse” yakunze kuririmbira mu mahanga yifatanya n’Abanyarwanda babyo kwibuka no kunamira abazize Jenoside.


















TANGA IGITEKEREZO