Nk’uko bimaze igihe bigenda ko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhanzi Kizito Mihigo hari ubutumwa agenera Abanyarwanda mu ndirimbo; mu kwibuka ku nshuro ya 19 yashyize ahagaragara iyo yise “Umujinya mwiza”.
Mu myaka itandatu ishize, mu bihe byo kwibuka, Kizito Mihigo yagiye buri mwaka ahimba indirimbo ; hari iyo yise Ndibutse ( yahimbye mu 2007), Akira uru Rwanda Mana ihoraho (2008), Arc en Ciel (2009), Iteme (2010), Twanze gutoberwa Amateka (2011), Ijoro ribara uwariraye, n’Isomo Twasigiwe na Jenoside (2012).
Kizito Mihigo, ukunze kwibanda ku butumwa bw’Imbabazi, Ubwiyunge n’Amahoro, asobanura IGIHE impamvu n’icyo yashaka kuvuga mu ndirimbo ye nshya yageneye Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 19, yise “Umujinya mwiza”, yagize ati “Umujinya ubwawo si mubi; Ikibi ni utuma dufata ibyemezo bibi nko kwihorera, kwiheba, kwigunga n’indi myifatire isenya. Ariko iyo umuntu agize umujinya bigatuma afata ibyemezo byo kwiyubaka, no kwirinda ko icyamubabaje cyazasubira, uwo mujinya utuma tugira neza, numva ari mwiza.“
Umva indirimbo “Umujinya mwiza” ya Kizito Mihigo:



















TANGA IGITEKEREZO