KMP (Kizito Mihigo pour la Paix / Kizito Mihigo for Peace) ni umuryango udaharanira inyungu washinzwe n’umuhanzi w’indirimbo Kizito Mihigo. Intego nyamukuru y’uyu muryango, ni ugukora iyogezabutumwa ry’amahoro n’ubuvandimwe binyuze mu buhanzi, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iri yogezabutumwa rihera ku banyamuryango b’iyi Fondasiyo, ari nayo mpamvu habaho inama n’imyiherero ku buryo buhoraho, bigamije kwigisha no gushimangira indangagaciro z’amahoro n’ubuvandimwe mu banyamuryango ba KMP.
“Niba turi umuryango ugamije gutanga ubutumwa bw’indangagaciro zubaka ikiremwamuntu na sosiyete, ni ngombwa ko tubanza mbere na mbere tukiyubakamo izo ndangagaciro, kuko nta watanga icyo adafite.” Aya ni amagambo yavuzwe na Kizito Mihigo nyuma y’umwiherero wa Fondation ye wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 24 Kamena, ku cyicaro cya Fondation KMP muri Centre Christus.
Uko umwiherero wagenze
I saa mbiri n’iminota mirongo itatu za mu gitondo (8h30), nibwo abanyamuryango bari bageze ku cyicaro cya KMP, muri Centre Christus I Remera. Mu gutangira uyu mwiherero, batangiye baganira ku makuru avugwa mu gihugu. Umuhanzi Kizito Mihigo (ari nawe uyobora iyi Fondation muri iki gihe) yasabye abanyamuryango ba Fondation KMP kugira icyo bavuga ku nkiko Gacaca zari zimaze imyaka icumi mu mirimo y’ubutabera no kunga Abanyarwanda.
Muri icyo kiganiro ku nkiko gacaca, abanyamuryango ba KMP bagaragaje ko nta kindi gisubizo Sosiyete nyarwanda yari kubona kirenze Gacaca nyuma ya Jenoside. Ariko kandi, banagaragaje ko umurimo wo gusana ubumuntu ugikenewe mu Banyarwanda. Bagaragaje ko benshi bagiye basaba imbabazi kugira ngo bagabanyirizwe ibihano, nyamara bitabavuye ku mutima ndetse ngo nta na kimwe kigaragaza ko baba barihannye babivanye ku mutima. Iyogezabutumwa ryo gukangurira abantu kwihana no kwisubiraho rero, ngo rikwiye gukomeza na nyuma y’ubwo butabera. Aha Fondation yose yongeye kwiyemeza gukora imirimo yayo muri gereza z’igihugu ifatanije n’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS).
Nyuma y’iki kiganiro, abanyamuryango barebeye hamwe Filimi y’ububabare bwa Yezu (The Passion of Christ) yakozwe n’umwongereza Mel Gibson. Iyi film yerekana ku buryo burambuye akababaro Yezu yanyuzemo mbere yo kuzuka. Abanyamuryango ba KMP, nyuma yo kureba iyo Film, bayiganiriyeho bayihuza n’ibyabaye mu Rwanda. Abenshi bahurije ku ngingo yo
kubabarira. “Imyitwarire ikwiye kuranga inzirakarengane si ukwihorera, ahubwo ni ukugira imbabazi no gukangura abafite urwango, tukabakangurira guhinduka nk’uko Yezu yabigaragaje.”
Ingingo ya kabiri abagize KMP batinzeho nyuma y’iyi Filimi, ni uburyo abantu bashobora kugira ubugome bw’indengakamere, bagashimishwa no kwica mugenzi wabo kandi ntacyo bamuhora. Abenshi mu banyamuryango ba KMP ngo babonaga abasirikare b’Abaromani bagaragara muri iyo Filimi, bafite byinshi bahuje n’interahamwe, naho Yezu akagira byinshi ahuje n’Abatutsi muri uriya musaraba yahetse kandi azira akarengane.
Aha Kizito Mihigo yagarutse ku ndirimbo ye TWANZE GUTOBERWA AMATEKA, aho avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi ariwo musaraba w’u Rwanda, ariko asaba abanyamuryango ba KMP gusobanukirwa umusaraba, no kuwufata nk’inzira igana izuka. Nyuma y’akaruhuko (bafungura), habayeho umwanya wo gufungura, maze nyuma yabyo habaho umwanya wo kureba Filimi yindi yitwa Paul de Tarse (Pawulo w’I Tarisi).
Iyi Filimi yerekana ku buryo bw’amateka (historique), uburyo uwo abakiristu bita Mutagatifu Pawulo yabanje kuba umwicanyi ruharwa, maze akaza guhinduka. Pawulo yavukanye izina rya Sawuli, akaba umuyahudi wize iby’amategeko y’idini ndetse n’ay’igihugu. Nyuma y’urupfu rwa Yezu, Sawuli ari mu bayahudi bafashe iya mbere mu kwica intumwa za Yezu n’abo zigishaga.
Sawuli ubwo yajyaga kwica abakirisitu b’ahitwa i Damasiko, iyo Filimi yerekana uburyo yakoreweho igitangaza, akumva ijwi rya Yezu rimubuza gukomeza gutoteza intumwa n’abakristu. Guhera ubwo Sawuli yarahindutse, ndetse aza guta izina rya Sawuli afata irya Pawulo, kugira ngo yerekane ko abaye umuntu mushya.
Muri uyu mwiherero wa Fondation ye, Kizito Mihigo yagaragaje uburyo uyu Pawulo, n’ubwo atabanye na Yezu nka ba Petero na Yohani, ariko niwe waje kugira akamaro gakomeye cyane mu ishingwa ry’icyo uyu munsi isi yose yita ubukristu. Uyu ni nawe wazanye imyumvire mishya y’ubwiyunge hagati y’Abayahudi n’abapagani, Abagereki n’Abayahudi, ashyira imbere ko bose ari abana b’Imana.
Abanyamuryango ba Fondation KMP bari bateraniye muri uyu mwiherero, bavuze ko Pawulo ashobora kuba isomo rikomeye ku muntu wakoze Jenoside, naho Yezu akaba urugero rw’uwakorewe Jenoside.
Uyu mwiherero wasojwe n’inama rusange (Assemblée générale) y’uyu muryango, yafashe ibyemezo binyuranye ku mikorere yayo, no ku mishinga mishya ya Fondation KMP. I saa 17h40 nibwo umwiherero wasojwe n’isengesho.
Hagati aho, Kizito Mihigo na KMP bateguye ikiganiro kidasanzwe bise “Gacaca : Umuti gakondo utari magendu” kinyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda uyu munsi kuwa kabiri (26/06/2012), kuva isaa yine z’umugoroba. Kanda hano umenye neza iby’icyo kiganiro.


















TANGA IGITEKEREZO