Kuva aho aviriye mu Bwongereza, igihugu abamo, umuhanzi Lilp yatangiye ibikorwa bye by’ubuhanzi mu Rwanda. Kimwe muri byo ni ugukora amashusho y’indirimbo ye “Ngwino” iririmbye mu njyana ya Hip-Hop, aho agaragazamo cyane umuco gakondo nyarwanda.
Uyu muhanzi agaragara muri iyi ndirimbo akina umwanya w’umami, ari kumwe n’umugabekazi hamwe n’abatware b’ibwami. Hagaragaramo kandi abahigi n’ibakobwa b’ibwami baba bakenyeye. Hagaragaramo kandi ibindi bikorwa bya cyami.
Aganira na IGIHE, Lilp avuga ko nk’umuraperi yahisemo gukora amashusho agaragaza itandukaniro ku yasanzwe agaragara. Avuga kandi ko kuri we yifuzaga cyane kugaragaza umuco nyarwanda akazawereka n’amahanga cyane cyane abantu baba mu Bwongereza aho asanzwe akorera ibikorwa bye by’ubuhanzi.
Yagize ati:”Abaraperi bagira ibitekerezo byinshi, njyewe nifuje kwerekana umuco wacu mu njyana nsanzwe nkora ya Hip-Hop no hanze ya Afurika aho mbasha kugeza ibihangano byanjye.”
Uretse gufata amashusho y’indirimbo ze, Lilp ari kugenda amenyekanisha ibihangano bye hirya no hino ku maradiyo yo mu Rwanda mu biganiro bikunzwe. Ari no kugaragara mu kiganiro Ishusho Ku muziki Nyarwanda (IKN) cyo kuri Televiziyo y’u Rwanda kiba buri wa Kane saa yine z’ijoro kuri Televiziyo y’u Rwanda (RTV).
Uyu muhanzi usanzwe utunganya amashusho nk’isomo yiga (Film&Video making&Directing in mass communication) aheruka gukorana indirimbo n’umuraperikazi Ciney, indirimbo yitwa “Uko Tubigenza (How we do it)” bayikorera kwa Producer Mico Prosper.



Arateganya kandi gusura kimwe mu bigo by’impfubyi biri mu Rwanda agafasha abana bakibamo. Mu byumweru bitatu, umuraperi Lilp azasubira mu Bwongereza kurangiza amashuri muri Kaminuza.
TANGA IGITEKEREZO