Tariki ya 20 nzeri 2012, umuhanzi nyarwanda usanzwe uba mu gihugu cy’Ubwongereza Lil P azaba ari mu Rwanda. Muri gahunda zimuzanye harimo no kumurikira Album ye ya mbere yise Kinya-English mu Rwanda kuko avuga ko ari ho yumvise yayimurikira.
Ku rubuga rwa Facebook, kuri uyu wa Gatatu, Lilp yanditse agira ati:”Rwanda I See Youu In 22 Days #Kinya-English # bisobanura biti:-Rwanda nzakubona mu minsi 22 gusa nkumurikire Album yanjye Kinya-English.”
Mu kiganiro na IGIHE, hifashishijwe internet, Lilp yavuze ko hashize imyaka igera ku icyenda atari mu Rwanda. Akavuga ko kuba ahakumbuye ari imwe mu mpamvu zatuma amurikira Album ye ya mbere mu gihugu cyamubyaye.
Yagize ati:”Nahisemo kumurikira Album yanjye mu Rwanda kuko niho mvuka ngomba guhera kuko niho mvuka kandi niho nateguye kuyimurikira ndahakumbuye cyane, ndahakumbuye.”

Lilp avuga kandi ko ateganya kuzakorana indirimbo n’abahanzi nyarwanda bakunzwe mu rwego rwo kugira ngo arusheho kwagura umubare w’abafana be.
Lilp wagiye ukorera ibitaramo bitandukanye mu Bwongereza no mu Bubiligi aheruka kugaragara mu kiganiro Sporah Show kiri mu bikunzwe mu Bwongereza kirebwa Live n’abantu barenga miliyoni 4.
Uyu muhanzi aheruka gusohora indirimbo nyinshi mu kurangiza iyi Album, zimwe muri zo ni “Ngwino”, “Salute”, “Amber”, “My Bubu”. Izi ndirimbo ziyongera kuri “F.I.R.E. African”, “Nta Bwoba” n’izindi yasohoye mbere.
Amashusho y’indirimbo "Ngwino" aheruka gusohora
TANGA IGITEKEREZO