Byari ibyishimo, akanyamuneza no kuryoherwa n’umuziki w’amasaha agera kuri atatu w’umuhanzi Mani Martin wiganjemo indirimbo gakondo; mu gitaramo cyabereye kuri Serena Hotel kuri iki Cyumeru tariki ya 1 Nzeri 2013.
Ku isaha nyirizina ya saa moya z’umugoroba umuhanzi wa mbere Babou yabimburiye abandi, nuko abifashijwemo n’abahanzi b’abana bagenzi be asusurutsa abantu mu ndirimbo ze “So Much To Say” na “Rimwe Kabiri”.
Babou yaje kuba ari we uhamagara bwa mbere Mani Martin ku rubyiniro nuko igitaramo kirinikiza. Mu myambaro ikoranye ubuhanga, ari kumwe n’abahanzi bafatanya nawe bagize “Kesho Band”, acurangirwa umwirongi na David (umugabo wa Liza Kamikazi) Mani Martin yahereye ku ndirimbo zitaka ubwiza bw’u Rwanda”Rwanda Uri Nziza”, akurikizaho “Yoba Yoba” n’izindi.
Uko Mani Martin yaririmbaga niko abantu barushagaho kugaragaza ibyishimo, kugeza noneho ubwo atangiriye kuririmba indirimbo zihimbaza Imana. Yagize ati “Nk’uko mubizi, uyu mwaka hari hano kuri Serena Hotel ngira impanuka ikomeye cyane, ahari uyu munsi sinari kuba ndi kuririmbana namwe nk’uku, Imana ishimwe”.
Ako kanya ahita atera indirimbo ye yise “Ituro” agira iti “Iyaba atari wowe, rurya rwobo ruba rwaramize, iyo ataza kuba wowe Mana mba narabaye uko umwanzi yashakaga….”
Mani Martin yaje kwakirwa n’umuhanzi bakuranye Nirere Shanel nawe washimishije abafana benshi mu ndirimbo ze “Ndarota”, “Nakutaka” n’inshyashya yise yahimbiye u Rwanda.
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abashyitsi bakomeye benshi barimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga-Jean Philbert Nsengimana hamwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko-Nkuranga Alphonse, abahanzi Cecile Kayirebwa, Massamba (wo muri Congo), Jean Paul Samputu, Mighty Popo, Alain Muku n’abandi.
Mu Bafashe ijambo, bashimiye cyane Mani Martin, ndetse bavuga ko uretse kuba yongeye kubakumbuza umuco anabasubijemo icyizere cy’umuziki nyarwanda. Alain Muku yagize ati “Uyu mugoroba nagaruye icyizere ku muziki nyarwanda”.
Nkuranga Alphonse we yagize ati “Nanezerewe cyane kandi nabonye Mani Martin na bagenzi be harimo icyizere cy’umuziki nyarwanda”.
Dady De Maximo, umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda, we yagize ati “Nanyuzwe cyane, nari maze igihe ntarira ariko narize”.
Mani Martin mu gusoza iki gitaramo cye, cyatewe inkunga ikomeye na MTN Rwanda, yaririmbye indirimbo yasabwe n’abafana be zirimo “Bila Wewe”, “Icyo Dupfana Kiruta Icyo Dupfa”, “Urukumbuzi”, “Cyono Ngwino” n’izindi.
Foto: Faustin Nkurunziza



















TANGA IGITEKEREZO