00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Mani Martin azataramira abazahabwa impamyabumenyi muri Mount Kenya University

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 9 December 2014 saa 12:20
Yasuwe :

Ku butumire bwa Kaminuza ya Mount Kenya University ,Mani Martin na Kesho Band berekeje muri Kenya aho bazasusurutsa ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije umwaka w’amashuri wa 2014.
Mu kiganiro Mani Martin yagiranye na IGIHE mbere gato yo kwerekeza muri iki gihugu, yavuze ko ubuyobozi bwa Kaminuza ya Mount Kenya ari nayo yigamo mu ishami ryayo riri i Kigali, bwamutumiye nk’umuhanzi w’umunyeshuri unafite impano ikomeye mu muziki kugira ngo azasusurutse bagenzi be basoje (…)

Ku butumire bwa Kaminuza ya Mount Kenya University ,Mani Martin na Kesho Band berekeje muri Kenya aho bazasusurutsa ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije umwaka w’amashuri wa 2014.

Mu kiganiro Mani Martin yagiranye na IGIHE mbere gato yo kwerekeza muri iki gihugu, yavuze ko ubuyobozi bwa Kaminuza ya Mount Kenya ari nayo yigamo mu ishami ryayo riri i Kigali, bwamutumiye nk’umuhanzi w’umunyeshuri unafite impano ikomeye mu muziki kugira ngo azasusurutse bagenzi be basoje amasomo yabo.

Ati “Natumiwe n’ubuyobozi bwa Kaminuza ya Mount Kenya, bampisemo nk’umwe mu banyeshuri biga mu ishami ryayo i Kigali ariko by’umwihariko ngiye nk’umuhanzi kandi ufite impano yafasha abazitabira biriya birori byabo kuryoha”

Ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije muri Mount Kenya University ari nabyo Mani Martin azaririmbamo bizatambutswa imbonankubone kuri Televiziyo zikomeye muri iki gihugu zirimo Citizen TV, NTV, East African TV n’izindi.

Umuhango nyamukuru wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri uzabera mu Mujyi wa Thika ari naho hari icyicaro gikuru cy’iyi kaminuza kuwa Kane tariki ya 11 Ukuboza 2014.

Uyu muhanzi arahaguruka i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza aherekejwe na Kesho Band imufasha gucuranga live.

Mani Martin kandi ngo afite gahunda yo gufatira muri Kenya amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Valentine’.

Ati “Mfitanye gahunda n’abantu bo muri OGOPA, bakora video nziza . Ndifuza ko nibiramuka biciyemo neza, nava muri Kenya mfashe amashuho y’indirimbo yanjye nshya. Byaba binyorohereje sinzasubireyo”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages