Mani Martin wamenyekanye mu ndirimbo nka Mazi magari, Urukumbuzi n’izindi, mu gutunganya album ye ya gatanu ari gukora uyu mwaka wa 2014 azitabaza bimwe mu bihugu umuziki wateye imbere kugira ngo ireme ry’indirimbo zizaba ziyigize rizabe riri ku rwego rwiza.
Mu kiganiro Mani Martin yagiranye na IGIHE yadutangarije ko uyu mwaka azashyira hanze album ye ya gatanu kugeza ubu atarabonera izina ariko ikazaba ifite umwihariko w’uko bimwe mu bihangano bizaba biyigize bizatunganyirizwa mu bihugu bitandukanye kugira ngo azongere ireme ry’ibyo aririmba .
Ati, “Uyu mwaka hari impinduka nyinshi, ntabwo nteganya kuzakora igitaramo nk’uko byari bisanzwe bigenda buri mwaka . Ubu icyo ndigukora ni ugutunganya indirimbo zizaba zigize album yanjye ya gatanu ariko yo izaba ifite umwihariko ugereranyije n’izayibanjirije . Indirimbo zizaba ziyiriho natangiye umushinga wo kuzikorera mu Rwanda ariko zizarangirizwa mu mahanga”
Bimwe mu bihugu Mani Martin azarangirizamo izi ndirimbo ze harimo Canada n’u Bufaransa ndetse ibiganiro hagati ye n’abazamufasha ibintu bimwe na bimwe bigeze kure .
Mani Martin ati, “Ntabwo biba byoroshye kuko usanga n’umuntu ushaka ko yagufasha mu muziki cyane cyane abo mu bindi bihugu batanazi ko mu Rwanda haba umuziki . Nyine ugerageza kubibwira, bakwemerera ukaba ugize amahirwe. Navuganye n’abantu batandukanye bo mu Bufaransa na Canada ariko abo nizeye cyane ni abo muri Canada. No mu Bufaransa birashoboka ariko ntabwo mbyizeye neza”
Abifashijwemo na Kesho Band, Mani Martin ageze kure umushinga wo gufata amajwi y’indirimbo zizaba zigize album ye ya Gatanu gusa akazi kenshi kazarangirira mu mahanga .
Ati, “Kugira ngo ibyo ndigukora bizagende neza kurushaho, ubu mu Rwanda nyine turi gukora indirimbo mu buryo bwa live, njye na Kesho Band tujya muri studio tugacuranga live nkanaririmba ariko ntabwo bizarangirira aho. Mu Rwanda hari ibikoresho bike kuburyo kuhakorera indirimbo ikarangira wayikoze live akenshi ntabwo iba ifite ireme nyaryo”



















TANGA IGITEKEREZO