Mani Martin arasaba Abanyarwanda bose n’abakunzi b’ibihangano bye ko bamutora mu marushanwa ahagarariyemo u Rwanda ya Prix decouvertes 2013.
Kumutora muri aya marushanwa, ategurwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), ni ukuzuza amazina n’umwirondoro byawe, ugahitamo izina Mani Martin nuko ugakanda kuri “Vote” ku rubuga rwa Prix Decouvertes.
Aganira na IGIHE Mani Martin yavuze ko mu bushakashatsi yakoze yasanze u Rwanda ari ubwa mbere rwitabiriye aya marushanwa. Yavuze ko abahanzi nka Salus Populi na Nirere Shanel bashatse kuyitabira ariko amahirwe ntabasekere.
Mani Martin yabwiye IGIHE ko bamwe mu bahanzi bagiye batsinda aya marushanwa yahuye nabo mu bitaramo, ati “Numvise ko hari umwe mu bayatwaye wari warayitabiriye inshuro umunani zose kandi ari mu myaka ya za 30, byahise bintera imbaraga ko nanjye nayajyamo”.
Urebye ku rutonde rw’abahanzi ahatana nabo, ubona ko Mani Martin ari we muhanzi ufite ibigwi ku barusha, wakoze Album nyinshi (enye), kandi waririmbye mu bitaramo byagaragayemo abahanzi bakomeye barimo Ismaël Lo, Lokua Kanza, Fémi Kuti n’abandi. Mani Martin kandi niwe muhanzi uri muri 12 barushanwa witabiriye amaserukiramuco akomeye hirya no hino ku Isi.
Mani Martin avuga ko umuntu utsinze aya marushanwa ajyanwa mu bitaramo bikomeye byo mu bihugu 36 hirya no hino ku isi, akanategurirwa icya rutura kibera mu Bufaransa.
Ati “Ndifuza gutsinda aya marushanwa kugira ngo tubonereho ko Umunyarwanda ashobora kuririmba kuri RFI Monde mu Kinyarwanda”.
Mani Martin yabwiye IGIHE ko aramutse abaye uwa mbere muri aya marushanwa, yatangiye mu 1994, yahabwa n’igihembo cy’Amayero igihumbi, ni ukuvuga amafaranga arenga ibihumbi magana acyenda y’u Rwanda.
Gutora byatangiye tariki ya 22 Nzeri bikazageza tariki ya 19 Ukwakira. Akanama nkemurampaka kayobowe na A’Salfo wo mu itsinda rya Magic System kazahura ku itariki ya 24 Ukwakira nyuma hazatangazwe uwatsinze hagendewe ku majwi azaba y’abatoye kuri internet n’ay’agize akanama nkemurampaka.
Kanda HANO utore Mani Martin prixdecouvertes
Indirimbo Intero y’Amahoro ya Mani Martin:



















TANGA IGITEKEREZO