Mani Martin, umuhanzi ukora umuziki w’iki gihe awusanisha na gakondo mu gusigasira ahazaza h’umuzi w’umuziki w’u Rwanda, atewe ipfunwe n’uko abahanzi nyarwanda batagaragara ku rwego mpuzamahanga ku bwo kutagira umwimerere mu gihe ibindi bihugu byamaze kwiharurira inzira.
Mu kiganiro kirambuye na IGIHE, Mani Martin yavuze ko ashengurwa cyane no kuba u Rwanda rufite abahanzi b’abahanga ariko umuziki bakora ntugire ikiwutandukanye n’ibindi bihugu mu ruhando mpuzamahanga nyamara ari wo musingi w’iterambere ryawo.
Mani Martin wanatangiye kwiga Kaminuza mu ishami ry’itangazamakuru yagize, “Birambabaza cyane kuba umuziki wacu utagaragara mu ruhando mpuzamahanga kandi nzi neza ko dushoboye.”
Ku ruhande rwe, Mani Martin yavugutiye iki kibazo umuti yiyemeza gukora umuziki wifitemo umwimerere wa Kinyarwanda kugira ngo igihugu cye gihe umwitangirizwa ibindi bihugu.
Ati “Nye nafashe iya mbere mu kubiharanira kandi neza ko nzabigeraho. Kuri ubu hari ahantu henshi indirimbo zanjye zicurangwa hanze y’u Rwanda, hari ibitaramo mpuzamahanga ngenda ntumirwamo, ibyo byose nizere ko biri kugenda byagura umuziki wacu kandi bihesha igihugu cyacu isura nziza.”
Reba ikiganiro IGIHE TV yagiranye na Mani Martin
Mani Martin uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Akagezi ka Mushoroza’ aributsa bagenzi be gukora umuziki bashyize umutima ku cyerekezo u Rwanda rufite nk’uko ruri ku muvuduko mwiza w’iterambere n’ubuhanzi buhabwe intebe kandi bugire ikinyuranyo n’ibindi bihugu.
Kuva muri Gospel si umuvumo….
Mani Martin yigaragaje bwa mbere mu muziki wo mu Rwanda nk’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana.
Mu myaka ya 2010 no mu ntangiriro za 2011 nibwo yafashe umwanzuro wo gushyira imbere cyane indirimbo zisanzwe benshi baramutuka, ahinduka ikivume kuri bamwe abandi bamuhindura igicibwa bamuziza umwanzuro yafashe gusa ntibyamuciye intege kuko icyo gihe nibwo yahise atangira kuza ku isonga mu bahanzi bari bakunzwe mu Rwanda.
Nubwo benshi babifashe nk’umuvumo , ubuyobe, kujya mu nzira ya satani n’andi magambo menshi mabi yagiye amuvugwaho, Mani Martin yima amatwi abamunnyega bose ndetse agashimangira ko nta muvumo wamufata kuko yizera Imana.
Ati “Ibintu by’imivumo kuri njye simbyemera gusa nizera ko Imana yakuvumye byakugeraho kandi bikaba bibi. Njyewe nizere Imana kandi ndayikorera, sindi umunyamasengesho ariko nizera ko nta muvumo uri mukuba naravuye muri Gospel.”
Ingobyi yamuhetse imubera inganzo
Umunyamahanga wumvise indirimbo ya Mani Martin ahita yumva ko ari umuhanzi w’i Rwanda kuko injyana akora ivanzemo gakondo ndetse ucuranze ku buryo bw’umwimerere bihita biranga aho akomoka.
Mani Martin yibanda ku nsanganyamatsiko zigaruka ku mateka y’u Rwanda mu rwego rwo guhesha ishema igihugu cye, kugitakira(gutaka) amahanga no kwitura ineza cyamugiriye nk’umugongo wamuhetse.
Ati “Burya ijya kurisha ihera ku rugo, niba ndi umunyamuzika kandi ukomoka mu Rwanda ngomba kwerekana iby’iwacu bigahabwa agaciro. Igihugu cyanjye ngifata nk’isoko y’inganzo niyo mpamvu ahanini nibanda ku Rwanda.”
Afata Cécile Kayirebwa nk’ikinege
Mani Martin afata Cécile Kayirebwa nk’icyitegererezo cye muri muziki ndetse yibaza niba hari undi muhanzi u Rwanda ruzagira umeze nka we mu bahanzi b’iki gihe n’abazavuka. Ubuhanga n’inganzo Cécile Kayirebwa yihariye nibyo byamuteye kugira ikiniga ndetse akarira ubwo yabonaga uyu mubyeyi aririmba mu gitaramo bahuriyemo mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Igihe cyose iyo abonye Kayirebwa aririmba, imbamutima ziramuzibiranya akarira ku bw’urukundo rukomeye afitiye uyu mubyeyi.



















TANGA IGITEKEREZO