00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Mani Martin LIVE 2013", igitaramo cy’umuziki w’umwimerere

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 25 July 2013 saa 03:32
Yasuwe :

Umuhanzi Mani Martin aratangaza ko imyiteguro y’igitaramo cye yise "Mani Martin LIVE 2013" irimbanije.
Iki gitaramo kizabera i Kigali muri Serena Hotel, kuwa 1 Nzeri 2013.
Mu kiganiro na IGIHE, Mani Martin yavuze ko iki gitaramo kitagamije kumurika Album nshya, ahubwo ko kigamije gutaramana n’abakunzi be.
Yagize ati “Ndifuza gukorera abantu igitaramo cyiza kandi by’umwihariko iki gitaramo ntikigamije kumurika Album nk’uko icy’ubushize byari bimeze”.
Mani Martin yongeraho ko muri iki (…)

Mani Martin yongeraho ko muri iki gitaramo azasogongeza abafana be kuri zimwe mu ndirimbo ze ziri kuri Album nshya ya gatanu ari gutegura .

Muri iki gitaramo Mani Martin azatanga amashusho (DVD) ya zimwe mu ndirimbo ze nshya na Album yashyize hanze.

Reba amashusho y’imwe muri izi ndirimbo ze nshya, iyi ni "Don’t Cry":

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages