Aherekejwe na Ras Kayaga, umuhanzi Mani Martin yaririmbye mu iserukiramuco mpuzamahanga ry’ubuhanzi ‘Bayimba International Festival’ kuri uyu wa Gatadatu tariki ya 20 Nzeri 2013; mu mujyi wa Jinja, muri Uganda.
Nk’uko bigaragara ku mafoto, Mani Martin na Ras Kayaga baririmbanye imbaraga ndetse banacurangira abari bitabiriye iri serukira bifashishije ibicurangisho bya muzika n’amajwi yabo.
Mbere yo kwitabira iri serukiramuco, mani Martin yari yatangarije IGIHE ko mu kwitabira iri serukiramuco yifuzaga kwereka abamutumiye ko hari icyo u Rwanda kandi ko yari yizeye ko azashimisha abafana.
Iri serukiramuco ry’iminsi itatu ryatangiye kuwa Gatanu tariki ya 20 Nzeri rikazarangira kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Nzeli 2013.
Muri iri serukiramuco kandi hagaragayemo abandi banyarwanda, aribo David Nkurunziza waserukiye u Rwanda mu gufotora na IBAlab wahagarariye u Rwanda mu gufata amashusho.



















TANGA IGITEKEREZO