Mani Martin yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Akagezi ka Mushoroza’ ikubiyemo amashuhso yibutsa Abanyarwanda imyambarire, ubuzima n’inyogosho byo ha mbere.
Mu kiganiro na IGIHE, Mani Martin yasobanuye iyi ndirimbo ari imwe mu zigize album ye ya Gatanu ateganya kuzashyira hanze mu mwaka utaha.
Mani Martin ati “Akagezi ka Mushoroza ni imwe mu ndirimbo zigize album yanjye ya gatanu izasohoka mu mwaka utaha. Ni video igaragaramo utuntu twinshi twibutsa abantu ubuzima bwo hambere, haba mu myambarire inyogosho n’ibikorwa byose biyigaragaramo.”
Mu gukora amashusho y’iyi ndirimbo, Mani Martin yibanze ku kugaragaza bimwe mu byarangaga imibereho y’Abanyarwanda bo hambere abisangiza ab’iki gihe n’abakibyiruka.
Ati “Nibanze cyane mu kugaragaza ibyarangaga Abanyarwanda ba kera mu buryo butandukanye kugira ngo n’abakibyiruka bazakomeze barebe ayo mateka. Ni byiza ko dukora umuziki ariko ufite icyo ubitse kandi gifitiye igihugu akamaro. Nizeye ntashidikanya ko izashimisha benshi mu bayikunze mu buryo bw’amajwi ndetse n’abazayireba aribwo bakinayumva.”
Aya mashusho yafatiwe mu Ntara y’Amajyepfo, agaragaramo abagize Kesho Band bagaragaza uko abahanzi kera bataramaga.
Mani Martin kandi yasezeranyije abakunda ibihangano bye kubagezaho izindi ndirimbo nshya ari gutegura zizajya hanze nyuma y’Akagezi ka Mushoroza.
REBA AKAGEZI KA MUSHOROZA HANO:



















TANGA IGITEKEREZO