00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mani Martin yatangiye imishinga n’icyamamare Eric Wainaina

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 18 December 2014 saa 11:40
Yasuwe :

Mu rugendo avuyemo mu gihugu cya Kenya, Mani Martin yarugiriyemo umugisha ukomeye aho yaririmbye bwa mbere mu gitaramo cyatambutswaga kuri Televiziyo zikomeye nka Citizen TV, NTV, East African TV , yanagize amahirwe yo kunga ubumwe n’icyamamare mu muziki Eric Wainaina.
Mu kiganiro Mani Martin yagiranye na IGIHE nyuma yo kugera mu Rwanda, yavuze ko yashimishijwe cyane no kuririmbira Abanyakenya batari basanzwe bamuzi. Kuri we abifata nk’intambwe ikomeye yateye dore ko umuziki nyarwanda (…)

Mu rugendo avuyemo mu gihugu cya Kenya, Mani Martin yarugiriyemo umugisha ukomeye aho yaririmbye bwa mbere mu gitaramo cyatambutswaga kuri Televiziyo zikomeye nka Citizen TV, NTV, East African TV , yanagize amahirwe yo kunga ubumwe n’icyamamare mu muziki Eric Wainaina.

Mu kiganiro Mani Martin yagiranye na IGIHE nyuma yo kugera mu Rwanda, yavuze ko yashimishijwe cyane no kuririmbira Abanyakenya batari basanzwe bamuzi. Kuri we abifata nk’intambwe ikomeye yateye dore ko umuziki nyarwanda utaramenyakana muri iki gihugu.

Yagize ati “Byagenze neza cyane , byari bishimishije kuririmbira Abanyakenya batari basanzwe bazi indirimbo zanjye kandi nkabasha kubona ko bishimye pe."

Mani Martin yatangiye imishinga n’icyamamare Eric Wainaina

Yungamo agira ati "Icyanshimishije kurushaho mu rugendo rwanjye muri Kenya ni uko nahuye n’umuhanzi w’icyamamare ku Isi mu njyana nyafurika Eric Wainaina, by’umwihariko muri Kenya akaba ari umuhanzi ufatwa nk’ikitegererezo ku bahanzi b’ingeri zose”

Kubonana na Eric Wainaina ndetse bagatangira gukorana imishinga , Mani Martin abibonamo nk’ikiraro cyambutsa umuziki we mu Karere ndetse akaba yizeye ko izina uyu muhanzi afite azaryuririraho yigaragariza Afurika y’Uburasirazuba.

Mani Martin na Eric Wainaina ngo batangiye gukorana imishinga ndetse bungurana ibitekerezo ku iterambere ry’umuziki w’uyu Munyarwanda.

Yagize ati “Twabashije no kuganira birambuye ndushaho gutungurwa n’uko atazi byinshi cyane ku muziki nyarwanda ariko akaba azi umuhanzi Jean Paul Samputu ndetse na zimwe mu ndirimbo zanjye nka My Destiny n’Intero y’amahoro ngo anakunda cyane Video yayo. Nizeye ko Imana ibinshoboje mu minsi itari myinshi East Africa izabasha kumva imishinga itari mike tuzabagezaho dufatanije”

Martin yerekeje muri Kenya mu cyumweru gishize ku butumire bw’ubuyobozi bwa Kaminuza ya Mount Kenya ari nayo yigamo mu ishami ryayo riri i Kigali, bwamutumiye nk’umuhanzi w’umunyeshuri unafite impano ikomeye mu muziki kugira ngo asusurutse bagenzi be bahawe impamyabumenyi.

Mani Martin ubwo yagarukaga i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages