00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mani Martin yatangiye ishuri ry’itangazamakuru

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 16 October 2014 saa 04:33
Yasuwe :

Kubera amajwi y’abanyamakuru Jeanne Gentille, Victoria Nganyira n’abandi bavuganaga ubushongore n’ubukaka kuri Radiyo Rwanda byatumye Mani Martin akura akunda umwuga w’itangazamakuru ari nayo mpamvu yagiye mu ishuri kubyihuguramo.
Mu kiganiro na IGIHE, Mani Martin yasobanuye ko amaze igihe kirenga ukwezi muri Kaminuza ya Mount Kenya aho yiga mu ishami ry’itangazamakuru. Uyu muhanzi yavuze ko ari kwiga ishami rimufasha kugera ku nzozi ze dore ko kuva akiri umwana yiyumvagamo kuzaba (…)

Kubera amajwi y’abanyamakuru Jeanne Gentille, Victoria Nganyira n’abandi bavuganaga ubushongore n’ubukaka kuri Radiyo Rwanda byatumye Mani Martin akura akunda umwuga w’itangazamakuru ari nayo mpamvu yagiye mu ishuri kubyihuguramo.

Mu kiganiro na IGIHE, Mani Martin yasobanuye ko amaze igihe kirenga ukwezi muri Kaminuza ya Mount Kenya aho yiga mu ishami ry’itangazamakuru. Uyu muhanzi yavuze ko ari kwiga ishami rimufasha kugera ku nzozi ze dore ko kuva akiri umwana yiyumvagamo kuzaba umunyamakuru w’umwuga.

Mani Martin ati “Nkiri muto mu byo nakundaga harimo kuzaba umunyamakuru ukomeye. Nakundaga kwigana amajwi y’abanyakakuru hafi ya bose numvaGa kuri Radiyo Rwanda, rero hagati aho nagiye kwiga amashuri yisumbuye nkibyiyumvamo ni na byo byanteye kwiga ishami ry’indimi n’ubuvanganzo mu mashuri yisumbuye. Nagiye nkura nisanga narafashe ikindi cyerekezo cy’ubuhanzi bwa muzika dore ko bwo ntigeze nanabuhitamo”

Kwiga itangazamakuru, nk’umuhanzi bizamufasha kurushaho gucengeza ubutumwa bwe mu Banyarwanda ndetse ngo asanga itangazamakuru ari umuyoboro mwiza wo gutanga ubutumwa.

Ati “Kuba niga itangazamakuru muri kaminuza ni uko burya umuhanzi ari umuntu utanga ubutumwa mu buryo bukomeye, aganiriza imbaga nyamwinshi abo azi n’abo atazi, abo areba n’abo atareba. Ndashaka kwiyungura ubumenyi muri iryo shami n’ubundi maze imyaka nkoramo binyuze muri muzika kugira ngo ntange ubutumwa mu buryo bunoze”

Mu banyamakuru yakuze akunda ari na bo bamushyizemo umutima wo gukunda itangazamakuru, harimo Jeanne Gentille, Victoria Nganyira, Martine Mukamabano na Eric Kayihura.

Kwicara ku ntebe y’ishuri ari umuhanzi w’icyamamare benshi mu bo yigana na bo muri kaminuza banamukunda, ngo nta mbogamizi nta nke bimuteza.

Ati “Abo twigana ntabwo bajya bamvangira na gato, mu ishuli ndi umunyeshuri, mu nzira ndi Mani Martin umuhungu usanzwe cyane w’i Rwanda, kuri stage n’ahandi hasa nkaho nkaba umuhanzi, umuririmbyi, umuntu w’abantu, umumararungu, ibyo byose birangize”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages