Guhera tariki ya 31 Gicurasi kugera ku ya 4 Kamena 2015, Mani Martin yari kumwe n’abanyamakuru n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Rwanda cy’Iterambere(RDB)cyabafashije mu gusura ahantu nyaburanga mu Ntara y’Amajyaruguru ngo barebe ibyiza byaho banabigeze ku bandi.
Ni we muhanzi w’Umunyarwanda wabonetse nk’umwe mu bareberwaho na benshi wanabibakundisha mu gihe abandi bari batumiwe batitabiriye uru rugendo.
Yishimiye ko yasuye aha hantu nyaburanga harimo ibirunga nk’icya Bisoke, ingagi, ubuvumo, ibiyaga by’impanga bya Burera na Ruhondo, ubuvumo bwa Kinigi, n’andi mateka atandukanye.
Ati “ Ni ibintu ntatekerezega ko nzabona mu buzima bwanjye ndumva nishimye cyane.”
Ku myaka agezeho kandi ngo yigaye kuba amateka nk’aya atari ayazi ahubwo akaba yayabonaga ari uko hari abayanditseho muri filimi , kubibonera kuri za Televiziyo nyamara abanyamahanga bakaba babizi kumurusha.
Abahanzi bambaye ikirezi batazi ko cyera
Mani Martin yasabye abahanzi gukoresha ibyiza nyaburanga by’u Rwanda , ikirere cy’u cyaho, amazi n’ibindi byiza bitandukanye.
Ati “Tugeze igihe turimo kujya gushaka amazi yo gushyira muri video muri Kenya no muri Tanzania, tugeze igihe tujya gushakisha imisozi myiza n’ibindi bintu bitandukanye byo gushyira mu ndirimbo zacu z’amashusho mu mahanga nyamara ngo birababaje kuko no mu Rwanda bihari kandi byiza kurusha iby’imahanga”
Yungamo ati “Ariko maze kugera aha numvise bibababje kuba tumaze kugera kuri urwo rwego kandi twagakwiriye kuba dukoresha ibyacu bwite maze n’abandi banyamahanga bakaza kubireba hano nabo bakabishyira muri filimi no mu mashusho y’indirimbo zabo, ariko babibonye kuri twebwe ubwacu.”
Yagiriye inama bagenzi be yo gukunda iby’iwabo ndetse bakabikoresha nk’abantu bareberwaho na benshi(Public figure).
Ati “Nitwe bareberaho ibijyanye nuko igihugu kiba kimeze, nitwe twakagombye gutera intambwe ya mbere yo kwerekana iby’iwacu kugera ku rwego n’abandi banyamahanga bazaza kubireba.”
Yongeyeho ati “ Abahanzi nabasaba ko dukwiriye gukunda ibyacu ubwacu maze tukabasha kubigeza ku rwego n’abandi baza kubireba babikuye no kuri twe ubwacu.”
[email protected]
Twitter: NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO